Imitekerereze yacu ikwiye kuruta igihugu cyacu – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko kurangwa n’imitekerereze yagutse, batitaye ko batuye mu gihugu gito kuko ari byo bishobora kugeza u Rwanda aho rwifuza kugera.

Perezida Kagame aganira n'urubyiruko rwitabiriye ihuriro rya Youth Connekt
Perezida Kagame aganira n’urubyiruko rwitabiriye ihuriro rya Youth Connekt

Kuri iki gihe u Rwanda ni igihugu gito ariko kimaze kwigaragaza nk’igihugu gitinyuka, ku buryo rwatangiye imishinga migari abantu batatekerezaga ko yakorerwa mu gihugu nk’u Rwanda.

Ibyo nibyo Perezida Kagame aheraho yereka urubyiruko ko ari ko narwo rukwiye gutekereza, kugira ngo rugere ndetse runageze igihugu aho kifuza kugera mu iterambere.

Agira ati “Amateka yacu, uko dutekereza bikwiye kuba biruta uko tungana nk’igihugu. Iyo tuvuga kwihangira umurimo, umutekano, amajyambere, ntabwo duhera ku tuntu duto. Uduheraho ukubaka ibinini. Gutekereza mu buryo bugari bikwereka ko nta kidashoboka.”

Dushobora guhera ku bintu bito ariko tukabyunakiraho. Gutekereza byagutse bitwereka ko nta kidashoboka. Icyo twakwifuza kugeraho cyose mu majyambere n’ibindi twakigeraho. Ariko tugomba kugira uko dutekereza n’uko dukora.

Yabibwiraga utubyiruko rugera ku bihumbi bibiri rwari rwahuriye mu ihuriro rya Youth Connekt, rihuza urubyiruko rurajwe ishinga no kwishakamo ibisubizo, kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018.

Uru rubyiruko rwari ruturutse mu ntara zose z’igihugu ndetse n’abandi baba mu mahanga mu bihugu 15, yarwibukije ko bashobora bishoboka cyane guhera ku bintu bito ariko bakabyubakiraho kandi bikabageza kure.

Ati “Gutekereza byagutse bitwereka ko nta kidashoboka. Icyo twakwifuza kugeraho cyose mu majyambere n’ibindi twakigeraho. Ariko tugomba kugira uko dutekereza n’uko dukora.”

Urwo rubyiruko kandi ruzanitabira umushyikirano utegerejwe guhera kuri uyu wa Kane tariki 13 kugeza kuwa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka