Imiryango 83 yivanye mu manegeka ikurikiye amashanyarazi ya polisi

Mu mudugudu wa Rubindi mu Ngororero mu mezi 5, imiryango 83 yari yaranze kuva mu manegeka yivanyeyo ikurikiye imirasire y’izuba yahazanywe na polisi y’Igihugu.

Polisi yabafashije kuva mu mwijima
Polisi yabafashije kuva mu mwijima

Uyu mudugudu uherereye mu kagali ka Musenyi mu murenge wa Sovu mu karere ka Ngororero. Ni umudugudu uri ku birometero 60 uvuye ku muhanda wa kaburimo, ukaba no mu birometero 15 uvuye ku murenge wa Sovu, aho ushobora kubona umuriro w’amashanyarazi.

Ako kagali kagizwe n’imisozi ihanamye aho 80% by’abagatuye batuye mu manegeka.
Kuwa 25 Gicurasi 2017, mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi y’igihugu, nibwo yatanze amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku miryango 117 yari yaremeye kwimukira mu mudugudu wa Rubindi.

Niyonsaba Melaniya ati « mfite abana babiri. Umwe yari umuswa pe. Ariko kuva twabona amashanyarazi ndamwigisha nijoro kuko kumanywa ntabona umwanya none yatangiye gutsinda neza mwishuri ».

Bazimaziki Evariste we avuga ko ayo mashanyarazi atuma babona umuriro w’amatelefoni yabo ndetse bakanarahurira abakiri mu manegeka, bakumva radiyo ndetse bakanabona uko basabana nk’imiryango.

Ibyo ngo nibyo byatumye bamwe mu bari bakiri mu manegeka batangira kuza bagana uwo mudugudu kugira ngo nabo bazabone kuri ibyo byiza.

Bagirinka Patricie, umwe mu bimukiye muri uwo ati « Nasanze nta kundi urugo rwnjye ruzagera kwiterambere nkiri mu manegeka mpitamo kwimuka. Ubu ntegereje ko nanjye bazampa amashanyarazi nkabona urumuri ».

Kuva uwo mudugudu wahabwa amashyanyarazi, ingo ziwugize zimaze kuva ku 117 zigera kuri 200. Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere Kuradusenge Janvier avuga ko ayo mashanyarazi yababereye ubukangurambaga bwiza.

Ati « kariya kagali kari kure y’insinga z’amashanyarazi asanzwe muri uyu murenge. Ariko kanari ahantu h’icyaro ku buryo no kuhumvikanisha gahunda za Leta byatugoraga cyane. Iki gikorwa cyatubereye umukangurambaga ukomeye ku buryo ubu muri gahunda zitandukanye abaturage basigaye bizana ».

Umuyobozi wungirije wa polisi y’igihugu Juvenal Marizamunda, avuga ko ibyo bikorwa bigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kwishakamo ibisubizo.

Ati « ibikorwa nibyo dushyira imbere kurusha amagambo. Muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo, polisi y’Igihugu yiyemeje gufatanya n’abaturage tukaba twishimiye umusaruro ibyo dufatanya bigenda bitanga”.

Muri gahunda ya police week 2017, mu ntara y’Iburengerazuba, polisi y’igihugu yatanze amashanyarazi nkayo ku miryango 700 ikaba 3200 mu gihugu cyose kandi iki gikorwa ngo kikazakomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka