Imiryango 35 yo muri Nyabihu yahawe inka zo kuyifasha kwikura mu bukene

Imiryango 35 y’abatishoboye yo mu karere ka Nyabihu bafite abana b’imfubyi barera bahawe inka 35 mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene no kurera abo bana.

Izo nka zatanzwe tariki 29/12/2011 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda zitangirwa mu murenge wa Jenda. Abahawe izi nka baturuka mu mirenge itatu yo mu karere ka Nyabihu: Bigogwe, Mukamira na Jenda.

Masengesho Ziripa ni umwe mu bahawe inka unafite n’umwana w’imfubyi arera. Avuga ko bari babayeho mu buzima bubagoye ariko ko inka babonye izabafasha mu kuzamura imibereho myiza yabo ibaha ifumbire n’amata.

Veterineri w’akarere ka Nyabihu, Shingiro Eugene, yashishikarije abahawe inka kurushaho kuzitaho no kuzifata neza ku buryo bwose bazimenyera ibyo zikenera byose ngo zitange umusaruro mwiza. Yongeyeho ko nibazitaho nabo bazabona umusaruro wabyo bidatinze kuko bizabazamura mu mibereho no mu majyambere y’ingo zabo.

Shingiro yabasezeranije ko azabafasha mu kwita ku buzima bwazo hirindwa ko hari inka yagira ikibazo icyo aricyo cyose.

Gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Republika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu mwaka wa 2006 mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwikura mu bukene no kuzamura imibereho yabo bagana kw’iterambere rirambye ndetse banazamura umusaruro w’ubuhinzi bakoresheje ifumbire bahabwa n’izo nka bahabwa.

Kugeza ubu benshi mu Banyarwanda b’abakene mu turere twose tw’igihugu bamaze kugezwaho inka babikesha iyi gahunda ya Girinka.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka