Imirimo yo kubaka umuhanda ngo ibateza imbere
Abatuye mu karere ka Gakenke barimo gukora imihanda barishimira ko imirimo bakora ibikabafasha kwiteza imbere.
Abaturage bakora imirimo yo kubaka umuhanda wo ku isoko n’uwerekeza ku karere ka Gakenke, bavuga ko imirimo bakoramo ituma babona amafaranga akabafasha kwikemurira ibibazo.

Ngo uretse kuba imirimo yo gukora imihanda izatuma hamera neza ariko na none ibafatiye akamaro kuko amafaranga bahembwa bayabyazamo umusaruro mu buryo bwo kwigurira amatungo abandi na bo bakabona amafaranga yo kuzigama.
Gasirikare Theophile amaze ukwezi akora umurimo wo kubaka umuhanda werekeza ku karere ka Gakenke, avuga ko amafaranga bamuhemba amufasha mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Nkorera ibihumbi 3500 buri munsi ahangaha, ni ukuvuga ngo ikintu bimariye mbasha kwiteza imbere mu rugo, umugore akabona umwambaro, ngakoresha abakozi mu rugo bagahinga aho nakagombye kuba nakwikorera, nanjye nkiteza imbere no mu bindi bikorwa nko guteganyiriza ejo hazaza hanjye”.

Muragijimana Oliva ukora akazi k’ubuyede, avuga ko amafaranga bahembwa iyo bayakoresheje neza abagirira akamaro.
Ati “Bampemba 1200 ku munsi kandi amafaranga tuyakoresha neza ibintu bitugirira akamaro, kuko nashoboye kuguramo ihene ibyiri ayandi yasigaye nyaguramo udukweto two kuzajya nambara”.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke Kansiime James, avuga ko bahisemo gukora iriya mihanda kugira ngo irusheho kuba nyabagendwa, ariko ngo basabye rwiyemezamirimo ko yajya yishyura neza abahakora

Ati “Rwiyemezamirimo ngira ngo icyo twakoze Ni uko twafashije abaturage kugira ngo ajye abishyurira ku gihe, ubu abakora buri cyumweru baba bahembwe, twumva rero hari ikintu byafashije abaturage batuye uyu murenge, tubona ko mu by’ukuri yaba abana kujya ku mashuri, izo za Mituweri n’izindi gahunda za leta ubona ko bitabiriye bashishikajwe n’ako kazi, barimo kugakora neza kandi turateganya n’indi mishinga bazakomeza gukoramo”.
Abaturage basaga 100 ni bo barimo gukora imirimo yo gukora umuhanda werekeza ku karere ka Gakenke n’uwerekeza ku isoko rya Gakenke, imirimo izarangira itwaye amafaranga yu Rwanda miliyoni 63.
Ohereza igitekerezo
|