Imihanda yo mu mijyi yunganira Kigali igiye gushyirwamo kaburimbo

Guhera mu mwaka wa 2018 imihanda itandukanye yo mijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali izaba ikoze neza irimo kaburimbo.

Imihanda yo mu mijyi yunganira Kigali igiye gushyirwamo kaburimbo. Aha ni mu mujyi wa Muhanga
Imihanda yo mu mijyi yunganira Kigali igiye gushyirwamo kaburimbo. Aha ni mu mujyi wa Muhanga

Igikorwa cyo gutangira gukora iyo mihanda cyatangijwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Muhanga ku wa gatatu tariki ya 20 Nzeli 2017.

Iyo mijyi itandatu igiye gushyirwamo kaburimbo ni Muhanga, Huye, Rusizi, Musanze, Rubavu na Nyagatare.

Mu cyiciro cya mbere hazashyirwa kaburimbo mu mihanda ireshya n’ibilometero 26 yo muri iyo mijyi. Icyo cyiciro biteganijwe ko kizarangira muri Werurwe 2018.

Icyiciro cya kabiri cyo kubaka iyo mihanda kizaba kigizwe n’ibilometero 28, kizatangira nyuma yo gukora raporo y’uko imirimo yagiye ikorwa muri buri karere n’uko amafaranga yakoreshejwe.

Ibyo byiciro byose byo gukora imihanda muri iyo mijyi yunganira Kigali bizatwara miliyoni 100 z’Amadorali ya Amerika ($), abarirwa muri miliyari 84RWf yaturutse mu nkunga ya Banki y’Isi.

Gukora iyo mihanda bizatanga akazi ku baturage ibihumbi 43 mu gihe cy’imyaka itanu izamara iri gukorwa.

Akarere kazakora byiza kandi vuba kazajya gahabwa miliyoni 5$, abarirwa muri miliyari 4RWf, azakoreshwa ibindi bikorwa by’iterambere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Harerimana Cyriaque atangiza ibikorwa byo kuba iyo mihanda mu Karere ka Muhanga, yahamagariye inzego zose gufatanyiriza hamwe kureba niba ibipimo by’imihanda byagenwe byubahirizwa.

Yavuze ko Leta itazihanganira uzashaka kunyereza ibyo abaturage bagenewe kuko uyu muhanda ari bo ufitiye akamaro.

Agira ati “Uyu muhanda ni uw’abaturage, nimuwukora nabi ntabwo tuzabyemera. Turasaba abaturage mwese, n’izindi nzego kutumenyesha ibitazagenda neza mu iyubakwa ryayo tukazaza kubafasha.”

Igice cya mbere cyo gukora iyo mihanda kizarangira muri Werurwe 2018
Igice cya mbere cyo gukora iyo mihanda kizarangira muri Werurwe 2018

Mme Narae Chor, uhagarariye Banki y’isi akaba anashinzwe gukurikirana imishinga yo kubaka iyo mihanda, yavuze ko u Rwanda na Banki y’isi bagiranye amasezerano none akaba ashyizwe mu bikorwa.

Agira ati “Uyu mushinga uri mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda nk’uko rwabigaragaje mu nyandiko nini igaragaza icyerecyezo cyarwa kugeza mu mwaka wa 2020.”

Akomeza agira ati “Gutunganya no gutura mu mijyi ni kimwe mu byo u Rwanda rwagaragaje ko byafasha mu iterambere ry’abaturage. Natwe tubishingiraho twemeza iyi nkunga yo kuzamura imijyi itandatu yunganira uwa Kigali kugira ngo ifashe mu iterambere ryihuse.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka