Imibare yavuye mu ibarura ryo muri 2012 yakuyeho umuco wo gutekinika
Abakozi bashinzwe ibarurishamibare n’abashinzwe igenamigambi mu turere bavuga ko imibare yavuye mu ibarura ryakozwe mu w’2012 yakuyeho umuco wo gutekinika, kuko bakora ibikorwa bishingiye ku mibare y’ukuri.
Tariki ya 29 Mata 2015, abakozi b’uturere 14 barangije amasomo bahabwaga n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare ku bijyanye no gukoresha imibare yavuye mu ibarura ryakozwe mu w’2012 no kuyikorera ubugenzuzi, kugira ngo hakorwe igenamigambi rishingiye ku mibare y’ukuri.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, Murangwa Yusuf avuga ko n’ubwo imibare yavuye mu ibarura yashyizwe ahagaragara hasigaye kuyisesengura no kuyikoresha mu bikorwa by’igenamigambi ry’uturere n’inzego zibanze.

Abakozi b’uturere bahawe amahugurwa bavuga ko gukoresha imibare bituma igenamigambi rikorwa rishingiye ku kuri kandi rigatanga umusaruro ugambiriwe.
Jean Paul Birorimana, umukozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe igenamigambi, avuga ko gukoresha imibare bigiye gutanga umusaruro mu gufasha abaturage kumenya ibyavuye mu ibarura mu buryo bworoshye ndetse no gukora igenamigambi rishingiye ku mibare y’ukuri hamwe, no kwigisha abaturage gufasha igihugu gukora igenamigambi rihamye.
Mu myaka yashize mu Rwanda hagiye haboneka imirenge n’uturere duhurizwamo abafatanyabikorwa bakora igikorwa kimwe mu gihe mu bindi bice bakeneye icyo gikorwa badafite ababafasha.
Kuba hari imibare yavuye mu ibarura bifasha uturere n’abafatanyabikorwa gushyira ibikorwa aho bikenewe bitewe n’amakuru yatanzwe n’ibarura.
Ibarura ryakozwe mu w’2012 rigaragaza ko Intara y’Uburengerazuba ifite uturere dutuwe cyane ariko Akarere ka Rubavu ari ko gatuwe kurusha utundi aho abaturage 1,039 batuye ku buso bwa Kilometerokare imwe, mu gihe akarere kadatuwe cyane ari aka Rutsiro gafite abaturage 281 ku buso bwa Kilometerokare imwe.
Ibarura ryakozwe rigaragaza ko akarere ka Rubavu gafite abaturage bari mu kigero cy’imyaka yo hasi kuko abafite kugera ku myaka ine ari ibihumbi 65154 bangana na 16.1% mu batuye akarere gafite abaturage 403,662.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|