Ikoranabuhanga imbere mu musaruro mbumbe w’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko ikoranabuhanga riza imbere mu byazamutse nk’uko umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) w’umwaka wa 2015 ubigaragaza.

Byatangarijwe mu kiganiro NISR na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 17 Werurwe 2016, aho bashyiraga ahagaragara uko inzego zinyuranye zinjiza ubukungu bw’igihugu zitwaye muri 2015.

Minisitiri Amb.Gatete Claver na Murangwa Yusuf, Umuyobozi wa NISR, baganira n'abanyamakuru.
Minisitiri Amb.Gatete Claver na Murangwa Yusuf, Umuyobozi wa NISR, baganira n’abanyamakuru.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, avuga ko kubera ukuntu u Rwanda rwihuta mu gukoresha ikoranabuhanga, hari byinshi ryagiye risimbura.

Yagize ati “Kuri ubu terefone ngendanwa irafotora, yohereza amadosiye, isomerwaho amakuru kandi yihuse aho gutegereza ibyanditse biza bitinze, ibi ni byo bigenda bikuraho ibikoresho binyuranye byakoraga aka kazi”.

Minisitiri Gatete avuga ko ibi ari byo bituma ikoranabuhanga rikomeza kwigaragaza nk’irigaragiye ibindi bireberwaho mu kumenya igipimo cya GDP.

Umuyobozi wa NISR, Murangwa Yusuf, agaruka ku mibare yerekana uko ikoranabuhanga ryazamutse muri GDP, yagize ati “Ikoranabuhanga rikubiyemo itumanaho no guhanahana amakuru rikomeje kuzamuka neza kuko ryavuye kuri 16% muri 2014 rigera kuri 28% muri 2015”.

Abandi bayobozi n'abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro.
Abandi bayobozi n’abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro.

Ibindi byagize uruhare muri iyi GDP ya 2015, ni inganda zazamutseho 7%, servisi na zo 7% ndetse n’ubuhinzi bwazamutseho 5% mu gihe butegerejweho izamuka rya 8.5% muri 2020.

Bagaragaje ko ubihinzi buzamuka gahoro kandi ari bwo butunze Abanyarwanda benshi, ngo bigaterwa n’uko abahinzi bagikora ubuhinzi bushingiye ku mvura gusa, ndetse bunagikoresha uburyo bwa gakondo.

Muri rusange, GDP y’u Rwanda y’umwaka wa 2015 ingana na miliyari 5 na miliyoni 837 mu gihe iy’umwaka wa 2014 yari miliyari 5 na miliyoni 395, bivuze ko yazamutseho 6.9% nk’uko Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bubitangaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka