Ikofi igiye gukemura ikibazo cy’abanyerezaga ifumbire

Kwishyura ifumbire n’izindi nyongeramusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga ry’Ikofi Banki ya Kigali (BK) yashyiriyeho abahinzi, ngo bizakemura ikibazo cy’abanyerezaga izo nyongeramusaruro ntizigere ku bo zagenewe.

Gatari ahamya ko nta nyongeramusaruro zizongera kunyerezwa kubera gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi
Gatari ahamya ko nta nyongeramusaruro zizongera kunyerezwa kubera gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi

Byatangajwe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019, ubwo abacuruza inyongeramusaruro ndetse n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’uturere bahugurwaga ku mikoreshereze y’Ikofi, kugira ngo ibigenewe abahinzi bizajye bibageraho ku gihe kandi ntihagire ibinyuzwa ku ruhande.

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) ushinzwe kugeza ku bahinzi inyongeramusaruro zunganiwe na Leta, Gatari Egide, avuga ko gahunda ya ‘Smart nkunganire’ ifatanyije n’Ikofi bizaca inyerezwa ry’inyongeramusaruro.

Ati “Smart nkunganire ni ikoranabuhanga ridufasha gukusanya amakuru y’abahinzi, ni ukuvuga ubuso bahinga, inyongeramusaruro bakenera ndetse no kumenya ububiko bwazo ku bazicuruza banini n’abato. Ikofi na yo ya BK ituma umuhinzi yishyura izo nyongeramusaruro akoresheje telefone ye iyo yiyandikishije bityo ntibimuvune”.

Arongera ati “Ubu buryo rero buzahagarika inyereza iryo ari ryo ryose ry’ifumbire cyangwa izindi nyongeramusaruro nk’uko byabagaho. Izo gahunda zihuzwa n’indangamuntu y’umuhinzi, izo nyongeramusaruro iyo zigeze ku mucuruzi munini, muri RAB tuba tubireba, izo aranguje tukazibona ndetse n’izijya ku muhinzi kubera ikoranabuhanga, nta zizongera kunyerezwa rero”.

Nshuti Thierry agira inama abahinzi bose yo kwiyandikisha mu ikofi
Nshuti Thierry agira inama abahinzi bose yo kwiyandikisha mu ikofi

Yongeraho ko mbere byari bigoye hakoreshwa impapuro, kuko bamenyaga ko hari ibyanyerejwe nyuma y’amezi nk’atandatu hakozwe igenzura.

Mosi Kagabo ukorera ikigo gicuruza inyongeramusaruro cya YARA wari witabiriye ayo mahugurwa, yemeza ko iryo koranabuhanga rizatuma abacuruzi bato b’inyongeramusaruro barangura ibikenewe gusa.

Ati “Abahinzi bose mu murenge bandika kuri telefone zabo ibyo bakeneye, bikanyura kuri goronome w’umurenge, na we akabigeza k’ucuruza inyongeramusaruro muri uwo murenge. Icyo gihe na we aza kurangura agahabwa ibihwanye n’ibyo abahinzi basabye kandi bishyuye”.

“Bitandukanye na mbere aho umucuruzi yaranguraga ibyo ashaka akanabijyana aho ashaka ari ho havaga kubinyereza bakabigurisha no hanze y’igihugu. Ubu buryo ni bwiza kuko natwe butworohereza akazi kuko byose bikorerwa kuri telefone”.

Abafite ibijyanye n'ubuhinzi mu nshingano zabo bahuguwe ku Ikofi ifasha abahinzi
Abafite ibijyanye n’ubuhinzi mu nshingano zabo bahuguwe ku Ikofi ifasha abahinzi

Nshuti Thierry ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri BK, avuga ko iryo koranabuhanga ritanga amakuru ku kintu cyose kijyanye n’inyongeramusaruro.

Ati “Hari uburyo bwashyizweho na none bw’ikoranabuhanga bwo gucunga ububiko bw’abacuruza inyongeramusaruro ku buryo batazigurisha aho zitagombye kujya. Izigurishwa zose hifashishwa Ikofi, bityo zigasohoka hari inzego zibishinzwe zibikurikirana, ibyo ni byo bizatuma umusaruro wiyongera, cyane ko no kuguriza umuhinzi bitazajya bitinda”.

Nshuti akomeza agira inama abahinzi batariyandikisha mu ikofi yo kwiyandikisha vuba kuko barimo kwibuza amahirwe yo kugurizwa nta ngwate ndetse n’ayo kuba batombora amamiliyoni BK yashyiriyeho abahinzi, aho buri cyumwe hagira umuntu utombora miliyoni imwe, bikazamara ibyumweru 30, ubu hakaba hamaze gutombora abantu umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka