Ikigega cy’imyaka bubakiwe cyahinduwemo icyumba cy’inama

Inzu abatuye mu Murenge wa Cyanika bubakiwe yo guhunikamo imyaka, hashize imyaka itatu idakoreshwa icyo yagenewe ahubwo yaragizwe icyumba cy’inama.

Hari aho ibirahure byagiye bimeneka.
Hari aho ibirahure byagiye bimeneka.

Iyi nzu yegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda yubatse mu Kagari ka Kamanyana, yubatswe kugira ngo ifashe kongera umusaruro woherezwa hanze.

Abaturiye aho iyi nzu yubatswe, bavuga ko ibijyanye no kuyihunikamo imyaka byabaye rimwe gusa nyuma bikaza guhagarara. Bavuga ko ahubwo isigaye ikorerwamo izindi gahunda zidahuye nicyo yubakiwe,kuko ikorerwamo inama n’amasengesho.

Rumaziminsi Felicien umwe mu baturage, avuga ko kuba barubakiwe ikigega cyo guhinikamo imyaka ntacyo byabamariye, kuko batagikoresha ahubwo ngo amafaranga yacyubatse iyo hashakwa ibindi akoreshwa.

Ngo aho kubikwamo imyaka hasigaye hakorerwamo amasengesho.
Ngo aho kubikwamo imyaka hasigaye hakorerwamo amasengesho.

Ati “Ntacyo kimaze ahubwo amafaranga y’ahangaha sinzi icyo yamaze,iyo bayatuguriramo ihene byibuze cyangwa se bakayagura ikimasa kikazajya kibangurira mu murenge cyangwa ayo mafaranga agakoreshwa mu gufasha abantu badafite aho baba.”

Uwitwa Mutabazi Celestin ati “Nk’ubu tuvugana, ababyeyi babatirishije umwana baraza bakahatira, Abadive iyo bashatse kuvuga ubutumwa barahatira kandi amafaranga aba yarahagendeye ni akangari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera,Uwambajemariya Florance, asobanura ko mbere hacyubakwa hari abahinzi bagiye bakusanyirizamo umusaruro wabo bikaza guhagarara ariko ngo mu minsi ishize hari abaturage bahemerewe kugirango bahabyaze umusaruro.

Ati “Hari abaturage badufasha mu gutubura imbuto yaba iy’ibishyimbo yaba iy’ibirayi bifuje ko hariya hantu bahabyaza umusaruro kandi twaranabibemereye.

Ahasigaye ni ukubafasha kuhakoresha neza, cyane ko ari hafi y’isoko ryambukiranya imipaka aho rizajya rifatanya niyo koperative y’ubuhinzi izakoreramo nubwo hazaza n’ibindi bitandukanye bituma dukomeza gutez’imbere iby’iwacu.”

Iyi nzu yubatswe kugira ngo izabe ikusanyirizo ry’imyaka y’abaturage bo mu Murenge wa Cyanika,ibikorwa byo kubaka iyo nzu bikaba byaratwaye agera agera kuri Miliyoni 30Frw ariko yatangiye kwangirika kuko harimo ibirahure byamenetse, ndetse n’ahantu hava.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubu muzagaruke murebe ihunitse imbuto tuzahinga igihembwe gitaha

munyembaraga Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

iyo nyubako irakoresha ahubwo nuko abanyamakuru bahagera basanze umusaruro utaraboneka kuko tuyihunikamo imyaka yeze

munyembaraga Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

wahunika ibidahari se? ibintu byose ko tubivana hanze
Ahahingwaga hose barahubatse .
Leta igomba kubona ko pression demographique iteye ubwoba

murenzi yanditse ku itariki ya: 5-11-2016  →  Musubize

babuze ibyo bahunikamo, ariko ubundi abubatse iyo nzu y’ihunikiro basanze abo baturage aricyo bari bakeneye koko????!!!!

nzabandora yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka