Igongana ry’inzego ryatumye amashyamba ya Leta yigabizwa

Uturere twinshi tw’igihugu turashinjwa kwigabiza amashyamba ya Leta nta burenganzira tubifitiye tukagabiza ubutaka abaturage, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA).

Adrie Mukashema, umuyobozi wungirije ushinzwe amashyamba, atangaza ko ibyo biterwa no kugongana kw’inzego, aho zimwe zitanga amabwiriza ariko zitagishije inama izindi nzego.

Amashyamba ngo ni yo yibasiwe cyane mu mitungo ya Leta aho zimwe mu nzego za Leta hamwe n’abakozi b’uturere aribo bafata ibyo byemezo bitagishijweho inama ndetse Leta itanabizi.

Yagize ati "Ntago turarangiza gukora igenzura rihagije ku buryo imibare uyu munsi tutayitangaza ariko ikigaragara ni uko amashyamba, umutungo rusange wa Leta navuga ngo ni umutungo rusange w’Abanyarwanda wahawe abantu ku giti cyabo kandi ubundi mu mategeko umutungo rusange ugomba kuvanwa mu mutungo bwite wa Leta ukabona gutangwa."

Mukeshimana ushinzwe amashyamba muri REMA yatangaje ko ikibazo cyo kugongana kw'inzego aricyo gituma imitungo ya leta yigabizwa itabizi.
Mukeshimana ushinzwe amashyamba muri REMA yatangaje ko ikibazo cyo kugongana kw’inzego aricyo gituma imitungo ya leta yigabizwa itabizi.

REMA yemeza ko kugira ngo umutungo bwite wa Leta ushobore guhabwa umuntu ku giti cye bigomba kubanza kubazwa inzego zibishinzwe. Niba ari ubutaka hakabazwa ikigo gishinzwe ubutaka, yaba ari amashyamba hakabanza kubazwa ikigo kiyashinzwe.

Ibi kandi bireba bamwe mu bakozi b’uturere bagurisha ubutaka ku banyamahanga, bibustwa ko nabyo bitemewe kuko itegeko rishya riteganya ko nta munyamahanga wemerewe kugira inkondabutaka cyangwa kubutwara burundu.

Colletta Ruhamya, umuyobozi mukuru wungirije muri REMA, yatangaje ko ibyo bibazo byose biterwa n’abakozi baba badasobanukiwe n’amategeko abandi bafite ubumenyi buri hasi.

Abayobozi b'amashyamba, ab'ubutaka n'abashinzwe ibidukikije mu mahugurwa yo guhuriza hamwe imyumvire.
Abayobozi b’amashyamba, ab’ubutaka n’abashinzwe ibidukikije mu mahugurwa yo guhuriza hamwe imyumvire.

Ibyo nibyo byatumye babategurira amahugurwa, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 18/3/2014, agamije kubabafasha mu myumvire no kugira imikorere myiza mu kazi kabo. Iyi nama yahuje abahagarariye ubutaka, ibidukikije n’ubutaka mu turere.

Ati: "Ibyo bibazo byagiye bibaho aho utanga ubutaka atanga ahadakwiriye ku gikorwa kidakwiriye, aho ushinzwe amashyamba atanga ahantu ngo hashyirwe ikindi kintu kandi iryo shyamba ryakabaye ridakwiriye gutemwa.

Ugasanga ibibazo nk’ibyo byagiye bibaho kandi dufite abakozi bahari. Tukumva rero ikibazo cy’imikoranire hagati yabo ari cyo twari kubanza kunononsora kugira ngo biyongere mu mikoranire yabo n’imikorere."

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko leta yacu ihora igerageza ko ibibazo nkibi bigabanuka

Marcel yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka