Igishushanyo mbonera cy’inzu ya miliyoni 6RWf cyashyizwe ahagaragara
Umushinga w’Abasuwisi witwa ‘Skat Consulting’ ugiye gutangira kubaka mu Rwanda inzu zo guturamo zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 6RWf na 15RWf.

Byatangajwe n’umuyobozi w’uyu mushinga, Daniel Wyss, mu kiganiro n’abanyamakuru, cyateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kanama 2017.
Icyo kiganiro cyari kigamije kuvuga ku myiteguro y’imurikagurisha mpuzamahanga rya 2017 rizabera mu Rwanda kuva ku itariki ya 22 Kanama kugeza ku ya 06 Nzeri 2017.
Wyss yavuze ko bazatangira kubaka inzu icyenda ziri hamwe (Block), bakazazubaka mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Biteganyijwe ko zizatangira kubakwa mbere y’uko umwaka wa 2017 urangira, zikazaba zuzuye hagati mu mwaka wa 2018.
Yavuze ko inzu imwe muri izo icyenda izaba ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 6RWf na miliyoni 15RWf kuko ngo zitazaba zingana.
Ikindi ngo ni uko ibijyanye n’izo nzu bizasobanurwa neza mu imurikagurisha rigiye kuba kuko abazaryitabira bazerekwa uko zizaba zubatse.
Ako ngo ni kamwe mu dushya tuzariranga kandi ngo ukaba ari umushinga wari ukenewe cyane mu Rwanda, nkuko chairman wa PSF, Gasamagera Benjamin abisobanura.
Agira ati “Inzu ziciriritse ni umushinga inzego nyinshi z’igihugu zimaze zitekerezaho hagamijwe gukemura ikibazo cy’amacumbi.
Agashya ni uko umushoramari muri iki gikorwa yemaze kubaka iyi nzu mu imurikagurisaha, abantu bakayibona.”

Izo nzu zizubakishwa amatafari ahiye. Zose zizaba zubatswe mu buryo bugerekeranye (Etage), buri yose ifite ibyumba bibiri, uruganiririro, igikoni, ubwiherero n’ubwiyuhagiriro.
Akomeza avuga ko iri koranabuhanga uyu mushoramari azanye, ari umwe mu mishanga myinshi igamije kugeza ku Banyarwanda inzu ziciriritse, bikaba ari ibyo kwishimira.



Ohereza igitekerezo
|
dushyigikiye uyu mushinga kandi twifuzako mwaduha na Tel twabashakiraho kubifuza izo nzu.
Uyu mushinga ni mwiza kandi n,ibikorwa byawo ni indashyikirwa mu iterambere.
ko no mucyaro bajya bahubaka amazu aciriritse kugirango n, abafite amikoro make bagerweho n’ayo mahirwe.
Nisawa bizafasha abafite ubutaka buto kubukoresha neza
Uwo mushinga turawushyigikiye rwose. Courage uwiteka azabibafashemo
Nanjye nzayibano tu!
wow! uwo mushinga ni mwiza cyanee kbs leta nifashe abo bashorampari iborohereze dore ko ikibazo cya towa cyari kimaze kuba ingorabahizi no kubaka bitacyoroshye ikindi kdi nkurubyiruko nta ndoto zo kuzatunga inzu zari zihenze zihagurukira muri 30 million kdi nazo zitwa ngo ziraciriritse
sawa murakoze
Murebe neza mushobora kuba mwibeshe ntabwo inzu 9 zizubakwa na 900,000,000frw ahubwo zizubakwa na 90,000,000frw