Igihe cyo kurangiza kubaka urugomero rwa Nyabarongo gikomeje kwigizwayo
Igihe urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo rwagombaga kuzurira cyongeye kwigizwa inyuma kuko ngo ruzaba rwuzuye mbere y’uko ukwezi k’ukwakira kurangira mu gihe rwagombye kuba rwaruzuye umwaka ushize, igihe n’ubundi cyakomeje kwimurirwa mu mezi ya Mata na Kamena uyu mwaka.
Nk’uko biteganywa mu masezerano abubaka uru rugomero bagiranye na Leta y’u Rwanda yo kurangiza ku gihe uru rugomero, kurenza igihe bitangirwa amande bitewe n’impamvu yaturutse kuri ba rwiyemezamirimo naho yaba ari Leta cyangwa indi mpamvu yumvikanweho na bose amande agahagarikwa.
Mu ruzinduko Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni yagiriye kuri uru rugomero kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/09/2014, yatangaje ko Minisiteri y’ibikorwaremezo ishishikajwe no kurangiza imirimo yo kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo kurusha guhana.

Agira ati « tugomba kuganira ku birebana n’amasezerano akubahirizwa, naho guhana sibyo byihutirwa, gusa imirimo iragenda irangira ku buryo bitanga icyizere cy’uko bizagenda neza mu mpera z’ukwezi kwa cumi umuriro ukaboneka megawati 24».
Uko imirimo yo kubaka uru rugomero yigizwa inyuma ni nako amafaranga yari ateganyijwe kururangiza yiyongera, nk’uko bitangazwa na Ajay Krishna Goyal uyoboye isosiyete Angelique ishinzwe gushyira mu bikorwa imirimo y’igenzura ry’ubuziranenge bw’uru rugomero.
Agira ati « Twagombaga gukoresha miliyoni ijana z’amadorari tumaze kongeraho izindi icumi ariko twumvikanye na minisiteri y’ibikorwa remezo na Leta y’u Rwanda ntekereza ko bizagenda neza, hari habayeho ibibazo by’inzugi zikingirana amazi ngo urugomero rwuzure ariko byarakosotse ».

Ku bijyanye n’indi mirimo igomba kuba yakozwe kuri uru rugomero minisiteri y’ibikorwaremezo igaragaza ko ifite icyizere cy’uko uku kwezi kurangira yuzuye, hanyuma ukwezi kwa cumi hakazakorwa igerageza ry’amamashini atanga ingufu z’amashanyarazi.
Biteganyijwe ko mu kwezi kuzakurikiraho amashanyarazi angana na megawati 24 agomba kwiyongera ku yari asanzwe yahabwa abaturage babarirwa kuri 22% mu gihugu hose.
Uru rugomero rufatwa nk’igisubizo cyo kuba nibura hagabanuka ibura ry’umuriro rya hato na hato.

Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko hagakwiye kugira rwose igikorwa kuko idindira ryo kuzana umuriro uhagije hri ibikorwa byinshi bihadindirira , nimishinga myinshi iba yateguwe myinshi ugasanga ntikozwe uko bikwiye