Icuruzwa rya Serivisi ni ryo ryinjije amafaranga menshi muri 2014

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) baratangaza ko abacuruza serivisi mu Rwanda bihariye 57% (bingana na miliyari 5,389) by’umusaruro wose w’u Rwanda wo muri 2014 ngo ungana na tiriyari zirenga eshanu mu gihe muri 2013 ho ngo serivisi zari zinjije miliyari 4,864 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange ubukungu bwariyongereye kurusha imyaka yashize nk’uko Umuyobozi wa NISR, Yusuf Murangwa yabitangaje mu kiganiro MINECOFIN yagiranye n’abanyamakuru ku wa 17 werurwe 2015, aho agaragaza ko umuvuduko w’ubukungu urimo kwiyongera kuri 7%.

Abakozi ba MINECOFIN barimo Ministiri w'Imari, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Dr Uzziel Ndagijamana (iburyo) n'Umuyobozi wa NISR (iburyo bwa Minisitiri).
Abakozi ba MINECOFIN barimo Ministiri w’Imari, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Dr Uzziel Ndagijamana (iburyo) n’Umuyobozi wa NISR (iburyo bwa Minisitiri).

Inzego n’abantu ku giti cyabo bakora serivisi nibo bakoreye amafaranga menshi yihariye 47% by’umusaruro wose wabonetse mu mwaka ushize, ubuhinzi bwatanze 33%, inganda zivamo umusaruro uri ku kigero cya 14%, naho 5% yavuye mu gusonerwa imisoro n’ibindi bikorwa.

Ikindi cyatumye amafaranga yabonetse agirira akamaro abayakoreye nk’uko MINECOFIN na NISR babigaragaza, ni ukuba ifaranga ry’Igihugu ridata agaciro kuko mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, ryagataye kuri 1.4%, mu kwa kabiri kwakurikiyeho ritakaza agaciro kuri 0.7%.

Ibi na none ngo byatumye ibiciro by’ibiribwa bigabanukaho 0.3%, iby’ingendo no gutwara ibintu byo bigabanuka cyane kuri 4.3%.

Abanyamakuru n'abakozi muri MINECOFIN na NISR bitabiriye igaragazwa ry'uko umusaruro wagenze mu mwaka ushize.
Abanyamakuru n’abakozi muri MINECOFIN na NISR bitabiriye igaragazwa ry’uko umusaruro wagenze mu mwaka ushize.

Mu byiciro byatanze umusaruro muke harimo inganda zahombye 1% by’ayo zatangaga ugereranyije n’umwaka ushize. Minisitiri Amb Claver Gatete n’abandi bakozi muri MINECOFIN bagaragaje ko byatewe ahanini no kubura umuriro w’amashanyarazi n’ibyo zitunganyamo ibintu zikora.

MINECOFIN yemera kandi ko umusaruro wabonetse wavuye mu maboko y’abantu bake ariko ngo irimo gukorana n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo abashomeri benshi babone imirimo, hakaba no kongerera ubushobozi abakozi ndetse no gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu barusheho kuzigama.

Minisitiri Gatete yongeraho na gahunda yo gufata ubwishingizi bwo kwivuza bwa Mituelle de santé, ndetse n’ibikorwa bitandukanye bigamije gukura abantu mu bukene.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 4 )

Iguhugu kuzihe gahunda nkiyimyaka 4 amafaranga yajyaga mumikino mpuzamahanga bayashore mu kuvomerera imyaka bakore igerageza muri Bug era. Imikino mpuzamahanga iri mubiduhombya

Hi yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ubuhinzi tubuharukire no mu mashuri bigishe buri wese ibyerekeye ubuhinzi bwa kijyambere

humuriza yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

ubona serivice zigenda ziyongera mu Rwanda kandi n’abashoramari benshi baracyashora imari muri service kurusha ahandi bituma ubona igice cya service kigenda kigira uruhare runini mu bukungu bwacu

kagabo yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

hashyirwe inguuf aha hatanze umusaruro kandi naharebwe nahandi cyane nko mu buhinzi maze uyu mwaka turusheho kuzamuka

rafael yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka