Iburasirazuba: Barakngurirwa guteza imbere imyuga yabo bakizamura mu bukungu
Guverineri w’Uburasirazuba Uwamariya Odette arasaba abaturage bo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza gukora cyane, “buri wese agakora neza ibyo akora kandi akabikora cyane kuko ari cyo cyerekezo Perezida Kagame afitiye Abanyarwanda.”
Ibi yabibwiye abo baturage ubwo yabasuraga tariki 3/6/2015 ari kumwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba n’akarere ka Kayonza, nyuma y’iminsi ibiri abakozi b’intara bari bamaze basuzuma ibimaze gukorwa mu mihigo akarere ka Kayonza kari kiyemeje kugeraho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/15.

Guverineri Uwamariya yavuze ko n’ubwo imihigo itareswa ku gipimo cy’ijana ku ijana basanze hari ibyakozwe kandi abaturage bagizemo uruhare runini.
Uburyo umujyi wa Kabarondo uzamuka mu iterambere ngo bigaragaza ko abawutuye n’abawukoreramo muri rusange batangiye gusobanukirwa n’icyerekezo umukuru w’igihugu afitiye Abanyarwanda nk’uko Guverineri Uwamariya yabivuze.
Yabwiye abo baturage ko intara ya bo ibaha amahirwe menshi bashobora kungukiramo bitewe n’uko ikora ku mipaka itatu iyihuza n’ibihugu by’Uburundi, Uganda na Tanzaniya byo mu muryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC).

Iyo ntara kugeza ubu ngo ifite abaturage bagera kuri miriyoni 2,6, wakongeraho abagera kuri miriyoni 41 bo mu bihugu bya EAC bikaba isoko ryagutse abacuruzi bakwiye kubyaza umusaruro nk’uko Guverineri w’Uburasirazuba akomeza abivuga.
Gusa yongeraho ko abacuruzi bakwiye guhindura imikorere kugira ngo babashe guhatana kuri iryo soko kuko hari abagikora amasaha make kandi ntibatange serivisi uko bikwiye.
Ati “Muri ibyo bihugu bya EAC hari ahantu ushobora kugera umucuruzi akakugurisha ikintu kandi utari waramutse kukigura, serivizi nziza n’uburyo akwakiriye neza bigatuma ugura kandi utari ubifite muri gahunda. Ibyo ni byo dukwiye gushyiramo imbaraga.”
Abaturage b’i Kabarondo bashimye izo nama bavuga ko zizabafasha mu guhindura imikorere kugira ngo barusheho gutera imbere. Bamwe muri bo basabye Guverineri ko yazababwirira Perezida Kagame ko bakimukeneye, ingingo y’101 y’itegeko nshinga ntibe inzitizi yatuma atongera gutorerwa kuyobora indi manda.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
inamabahawe nuyu muyobozi bazazikurikize neza maze aka karere ka kayonza by’umwihariko umurenge wa kabarondo utere imbere
Muri ino myaka iri kuza u Rwanda ruri guteza imbere imyuga cyane, kuburyo abanyarwanda bakwitabira imyuga baba bari mu nzira nziza ya leta kandi bakaba babona ubufasha buhagije