Ibikoresho gakondo, umwimerere nyafurika, ubukungu buciriritse kandi burengera ibidukikije
Intebe n’ibindi bikoresho by’ibanze bikorwa mu rufunzo, ngo ni ibikoresho byiza kandi bihendutse kuko bijyanye n’amikoro ya buri wese nk’uko ababikora babivuga, bikaba bikundwa na bamwe kubera kuba umwimerere wa Afurika, kandi kubikora mu rufunzo ntacyo bihungabanya ku miterere y’ibidukikije.
Mukundwa Claver ukora umurimo wo kuboha ibyo bikoresho agira ati “Ibi bikoresho nk’intebe iyo uzifashe neza ntizinyagirwe zishobora no kumara imyaka 10 ntacyo ziraba kandi kuba intebe imwe tuyigurisha ibihumbi bitanu urumva ko iba yarayagaruje mu myaka ingana ityo.” Uyu mugabo akora ibikoresho birimo intebe, ameza, utubati n’ibitanda abivanye mu rufunzo.

Ku muhanda witwa ‘poids lourds’ hafi yo ku Kinamba mu mujyi wa Kigali, Mukundwa yakira abantu batandukanye, abifite babikundira ko ari gakondo y’Abanyafurika n’abagura ibyo bikoresho kubera amikoro make, baje guteguza (gutanga commande) ko bifuza kugura ibyo akora.
Kigali Today yasanze uwitwa Jacqueline waje gusaba gukorerwa intebe. Yagize ati “Mbikundira ko ari ibya gakondo mbona bikoze mu bikoresho bya hano iwacu, mbese ni ibinyarwanda. Nasanze bigaragara neza iyo mbiteguye mu nzu yanjye, ku buryo numva ntakongera kugura ibyo nitaga intebe za kijyambere nagiraga hambere.”

Mukundwa na bagenzi be bakora bene ibi bikoresho bavuga ko ibi bikoresho bitabagora cyane kubiboha, ngo bahendwa rimwe na rimwe no kubona ibikoresho nk’ibyo bita umuba w’imihotora y’urufunzo ikorwamo ibyo bikoreshongo ugurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri.
Aba bemeza ariko ko umurimo wo gukora intebe, utubati, ibitanda n’ibindi baboha mu rufunzo ubabeshejeho n’imiryango yabo.
Gukora ibivuye mu rufunzo, uburyo bwo kurengera ibiti
N’ubwo urufunzo ari umuntungo kamere ushobora gushiraho iyo wakoreshejwe cyane, ngo ntibihwanye no gukoresha cyane ibikomoka mu biti kuko bisaba gutema ibiti kandi bizwi ko u Rwanda n’ubu rufite umubare muto w’ibiti.

Umwe mu babaji bakorera mu mujyi wa Kigali yabwiye Kigali Today ko ngo akabati gakozwe mu mbaho gahenda kuruta ako bingana kaba kakozwe mu rufunzo. Yagize ati “Aka kabati tukagurisha hano tukagurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kubera ko urubaho ruduhenda cyane, mu gihe ako bingana ko mu rufunzo bakagurisha amafaranga ibihumbi 10.”
Mu Rwanda baracyatumiza mu mahanga ibikoresho byinshi bishobora kuva mu mutungo kamere nk’urufunzo n’ibindi biboneka imbere mu Rwanda. Ibi birimo nk’ibikozwe muri pulastiki, mu byuma, mu budodo n’ibindi ndetse n’ibikorwa mu biti ariko biva mu mahanga.

Jacqueline yabwiye Kigali Today ko asanga abikorera n’abanyabukorikori bo mu Rwanda bakwiga uburyo banoza umushinga wo gukora ibintu bya gakondo bivuye mu rufunzo n’ibindi biboneka mu Rwanda, ugatezwa imbere, ukabeshaho abantu benshi. By’umwihariko hari abafite amikoro aciriritse ndetse n’abandi batari bake bashimishwa n’ibikoresho bya gakondo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byobyamaraga