Ibihugu byo mu Karere bigiye guhabwa inkunga yo gukwirakwiza amazi meza mu baturage

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yiteguye kongera amafaranga itanga ku mishinga igamije gukwirakwiza amazi meza mu baturage.

Umukesha Amandine, inzobere mu bijyanye n’amazi n’isukura muri Banki Nyafurika itsura amajyambere (African Development Bank ‘AfDB’ mu Rwanda, yavuze ko iyo Banki ubusanzwe itajya irenza inguzanyo ya Miliyoni mirongo itanu z’Amadolari ($50million), ariko ubu ngo irashaka kuzamura bikagera kuri Miliyoni z’Amadolari hagati ya 200-300 ($200-$300 million) mu gihe ubusabe bw’igihugu bwakozwe ku bufatanye n’iyo banki.

Ibyo Umukesha yabivuze tariki 24 Werurwe 2021, asubiza ikibazo yari abajije mu nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’amazi ku Isi, cyari kigaragajwe n’umushinga wa ‘WaterAid East Africa’, cy’icyo bakora mu kwegereza amazi meza abantu basaga Miliyari 2.2 bayakeneye.

Insanganyamatsiko ya ‘WaterAid East Africa’ ku munsi mpuzamahanga w’amazi 2021, yerekeranye no guha agaciro amazi, naho insanganyamatsiko y’ ubukangurambaga bwa ‘WaterAid’ ku rwego rw’Isi igira iti ‘Isuku ku buzima’ na ‘Amazi n’imihindagurikire y’ikirere’.

Nk’uko bisobanurwa na Kwizera Maurice Umuyobozi wa ‘WaterAid’ mu Rwanda, muri Afurika hari abantu Miliyari 2.2 z’abantu nta mazi meza bagira.

Kwizera ati,” Iki tukibona nk’icyuho mu bijyanye no kubona amazi meza ku Isi, kandi amazi arakenewe cyane cyane muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19. Ni gute tuyageza ku bantu, cyangwa se ni gute tuyagira aya mbere muri gahunda zacu na nyuma Covid-19?”.

Mu gusubiza icyo kibazo, Umukesha yavuze ko hakenewe kugira igikorwa mu gukemura ikibazo gihuriweho cy’ibura ry’ibikorwaremezo, amikoro, na gahunda ihamye yo kubyitaho.

Yagize ati, “Banki yiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bahari harimo ‘WaterAid’ n’abandi, kandi izajya itanga amafaranga igendeye ku biharin (funding will depend on what is on the ground), ariko banki irasaba ‘WaterAid’ kutwegera tugafatanya kuzanira abaturage ibisubizo”.

Amazi ni ubuzima
Amazi ni ubuzima

Umukesha yakomeje avuga ko bakenewe ko kumva ko ari abantu bagirwaho ingaruka no kubura amazi meza, bityo hagashakwa ibisubizo nyabyo, bikava mu magambo bikajya mu bikorwa.

Yagize ati, “Abayobozi bakwiye kumva neza ukuntu amazi akenewe mu buzima bw’abaturage bwa buri munsi, bakashingiraho mu byemezo bafata, n’ingamba zigamije kugeza amazi meza ku baturage”.

Yifashishije urugero rwo mu Rwanda, aho iyo Banki ikorana na WASAC mu kubaka ibikorwaremezo ariko bikerezwa n’ibiza bijyana n’imihindagurikire y’ikirere. Kuri icyo kibazo Umukesha, ahamagarira ibihugu byo mu Karere kwita ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo imishinga igamije kugeza amazi meza ku bantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka