Ibiciro by’ibiribwa bizakomeza kugabanuka kugeza mu ntangiriro za 2018
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) itangaza ko mu mpera za 2017 no mu ntangiriro za 2018 ibiciro by’ibiribwa bitazigera bizamuka kuko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza.

Guverineri wa BNR, Rwangombwa John yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 28 Ukuboza 2017.
Yakomeje avuga ko ibiciro bitazazamuka kurenza igipimo cya 3%.Ahamya ko icyo ari igipimo cyo hasi,gituma abaturage badashobora kugira ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.
Agira ati "Dukurikije uburyo ubukungu bw’igihugu bwazamutse mu mpera z’uyu mwaka (2017) ku rugero rwa 8%, ibiciro na byo ntibyarengeje 2.2%.”
Akomeza agira ati "Duhereye aho turasanga muri izi mpera z’umwaka wa 2017 ndetse no mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, ibiciro bitazazamuka kurenza igipimo cya 3%.”
Mu mpera z’umwaka wa 2016 ibiciro byazamutse ku kigero cya 8.7% bikomeza kumanuka mu mwaka wa 2017 wose kugeza mu kwezi k’Ugushyingo aho bitarenze 2.2%.
Guverineri Rwangombwa avuga ko ibyashingiweho kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda bube bwifashe neza muri iki gihe, ngo ari ibihe by’ihinga bitabaye bibi nk’ibyo mu mpera z’umwaka wa 2016. Ikindi kandi ngo ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 53%.
BNR ivuga kandi ko ifaranga ry’u Rwanda ritataye agaciro kurenza 3% kugeza mu mpera z’umwaka wa 2017. Ni mu gihe umwaka wa 2016 warangiye ifaranga ryarataye agaciro ku kigero cya 9.7%.
Banki nkuru y’igihugu,yakomeje yizeza ko ibigo by’imari bizakomeza gutanga inguzanyo ku nyungu iri hasi,zibifashijwemo n’uko nayo ubwayo yahisemo kugabanya inyungu isaba amabanki kuva kuri 6% kugera kuri 5.5%.
Ohereza igitekerezo
|