Ibibazo by’uruhuri ku bwato bwagombaga gufasha abatuye ku Nkombo kuva mu bukene

Abatuye ku kirwa cya Nkombo baravuga ko ikiguzi cy’urugendo cya Rusizi-Rubavu kikubye inshuro zirenga ebyiri, nyuma y’aho ubwato bari bahawe n’umukuru w’igihugu butagikora.

Guhagarara k'ubwo bwato byasubije inyuma abatuye ku kirwa cya Nkombo
Guhagarara k’ubwo bwato byasubije inyuma abatuye ku kirwa cya Nkombo

Mbere ubwato bugikora bishyuraga ibihumbi 3.000Frw kuva ku Nkombo kugera ku Gisenyi ubu bishyura arenga ibihumbi 8.000Frw.

Ubwo bwato bwatanzwe na Perezida Paul Kagame hagamijwe kubafasha koroshya imigenderanire no guhahirana n’ibindi bice by’igihugu.

Ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwashoye arenga miliyoni 180Frw kugira ngo hagurwe ubwato buzafasha abaturage bo ku Nkombo mu kwiteza imbere, kuko icyo kirwa ni cyo cyabarurwagaho abakene cyane kurusha abandi.

Mu 2012, ni bwo ubwo bwato bwatangiye gukora ingendo za Rusizi-Karongi-Rutsiro-Rubavu ariko bukavugwamo imikorere idahwitse yabutezaga igihombo. Kugeza ubu hashize amezi agera kuri arindwi bwarahagaze butagikora.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem avuga ko umuhanda mushya uzwi nka Kivu Belt, unyura Rusizi-Karongi-Rutsiro-Rubavu na wo wagize ingaruka mu tuguma ubwo bwato buhomba.

Ati ”Aho umuhanda wa Kivu Belt wuzuriye, wagabanije ibiciro by’amatike bituma ubwo bwato bubura akakiriya. Ariko ubu ingamba zihari, turashaka kubwegurira abikorera kugira ngo bubyazwe inyungu.”

Ikindi ababugendagamo binubiraga ni uko butihutaga, kuko kuva i Rusizi werekeza i Rubavu bwatwaraga amasaha arenga icyenda, bigatuma abafite gahunda zihuta babyinubira.

Ikindi ngo ni uko bwakoreshaga amavuta menshi ku rugendo rumwe, aho bwakoreshaga ibihumbi birenga 450Frw.

Muri Nyakanga 2018, abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) basuye icyo kirwa bizeza ko bagiye kubashakira ubwa kabiri buzajya bufatanya n’ubwo bwa mbere ariko nta kigeze gikorwa.

Uwihanganye Jean de Dieu umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri iyo Minisiteri, yavuze ko babonye umutekinisiye ukomeye ukora ubwato, uzaba aje kubaka ubwato bwa kabiri.

Uwo akazaba ari nawe uzabakorera inyigo y’icyo bakorera ubwo bwato butagishoboye isoko ry’ubwikorezi.

Ati “mu mpera z’ukwezi kwa munani tuzaba twabonye igisubizo cy’ubwato bwa Nkombo.”

Gusa, ukwezi kwa Munani kwavugwaga kwarangiye nta gisubizo kiraboneka kuri icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

inyigo zikorwa nabi zituma Leta igomba ndetse nubumenyi buke nigute ubwato buhabwa moteur inywa 450 000 rusizi rubavu babaze abafite Amato bumve ayo bakoresha barebe niba nta nubujura burimo, naho uwo uvugako bazabaha ubundi imibare ye ntayo ubwambere burahombye,none ngo bakore ubundi! !!

gakuba yanditse ku itariki ya: 9-09-2018  →  Musubize

Ariko hariho abantu batanga ibisubizo ukibaza ibyaribyo bikakuyobera? ikibazo kiriho ni igihombo ubwato bwagize none ngo bagiye gushyiraho ubundi bwa kabiri???? ibi ni ugusesagura umutungo w’igihugu rwose!!! ni babanze bacyemure ikibazo ubwa mbere bufite nibabona abagenzi babaye benshi babone gushyiramo ubundi???

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 7-09-2018  →  Musubize

Rwose ndemeranywa nawe nibashake igisubizo cy’ubwato bwambere mbere yo gushyiraho ubundi,

Emmy yanditse ku itariki ya: 8-09-2018  →  Musubize

Abo bavandimwe mubafashe barenganurwe kuko bararenganye

baptiste yanditse ku itariki ya: 6-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka