Huye:Umujyi waravuguruwe ariko nta baguzi

Abafite inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Huye zari zarafunzwe, nyuma y’imyaka ibarirwa muri itandatu bakemererwa kuzivugurura, barishimira ko ubu bazifitiye abakiriya, ariko abacuruzi bo bararira ayo kwarika kuko ngo nta baguzi.

Abacuruzi b'i Huye bishimira ko basigaye bafite amaduka yo gukoreramo, ariko ngo ibiciro byayo birahanitse
Abacuruzi b’i Huye bishimira ko basigaye bafite amaduka yo gukoreramo, ariko ngo ibiciro byayo birahanitse

Umucuruzi twise Kubwimana kuko atashatse ko amazina ye atangazwa, acururiza ubuconsho bw’ibiribwa mu nzu yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ku kwezi hamwe na sitoke (stock) ariha ibihumbi 50 ku kwezi.

Agira ati “Turishimira ko umujyi wacu utakiri amatongo, ubu noneho n’aho gukorera harabonetse kuko mbere nta hari hahari. Ariko na none kuba nta bantu bafite amafaranga bari muri uyu mujyi ngo batugurire, tukaba turwanira umukiriya umwe umwe, bituma n’inzu ubwazo tubona ko ziduhenda”.

Ibi na byo bigira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bazana, nk’uko bishimangirwa na mugenzi we ucuruza imyenda.

Agira ati “Niba nishyura ibihumbi 300 ku kwezi, bizaba ngombwa ko umukiriya mbonye muhenda kugira ngo nzabashe kubona ay’ubukode bw’inzu, mbashe no kubaho”.

Uyu mucuruzi yifuza ko ba nyir’inzu bagabanya ibiciro byazo, nk’uwacaga ibihumbi 300 akabigira 200, kuko ari byo byabafasha koroherwa mu bucuruzi bwabo.

Icyakora, Aphrodice Misago, umwe mu bafite inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Huye, avuga ko amafaranga y’ubukode bw’amaduka atari menshi.

Agira ati “Ntabwo wafata umuryango ngo uwukodeshe ibihumbi 50 wagujije banki wubaka, ngo uzishyure inzu. Ikibazo gihari ni ubushobozi bw’umuguzi butuma amafaranga ataba menshi ku isoko. Abacuruzi na bo ni benshi kandi abaguzi ari bake”.

Vincent Semuhungu, na we ufite inzu z’ubucuruzi mu mujyi i Huye, amwunganira avuga ko urebye inzu batazihenda ugereranyije n’uko iz’i Kigali zikodeshwa.

Mu mujyi i Huye inzu zaravuguruwe, ntihakiri mu matongo
Mu mujyi i Huye inzu zaravuguruwe, ntihakiri mu matongo

Agira ati “Hari imiryango mikeya ikodeshwa ibihumbi 300, indi myinshi igakodeshwa 200, indi 100 cyangwa 150. I Kigali ho usanga umuryango ukodeshwa miliyoni. Inzu z’ino ntizihenda, ikibazo ahubwo abantu bari muri uyu mujyi nta mafaranga bafite”.

Atekereza ko umuti kuri iki kibazo ari uko Abanyehuye bakwiga kujya bakorera hamwe, umuntu ntiyiharire gukodesha inzu nk’uko bigaragara i Kigali.

Ati “Mu miryango y’isoko twubatse nka koperative Ingenzi, hari abadamu biyemeje gukorera mu muryango umwe ariko baje kunanirwa gukorana, buri wese afata uwe. Bananiranywe kubera ko i Huye barwanira abakiriya bakeya”.

Undi muti ni uko ibigo Leta y’u Rwanda yategetse ko biza gukorera i Huye byahaza, kuko atekereza ko ababikoramo bazaba bafite amafaranga yo guhahira abacuruzi, hamwe n’imiryango yabo, hamwe ndetse n’abo bazaha akazi.

Ikindi atekereza cyabikemura banatangiye gushakira umuti, ni ugukora ku buryo Huye, hagendewe ku ho iherereye, yaba aho abaturuka mu turere tuyikikije baza kurangurira ibintu bitandukanye, batarinze kujya i Kigali n’i Muhanga.

Ati “Muri iyi minsi turi gukora inama tureba ukuntu twajya twegeranya amafaranga, tukazajya tujya kurangura ibintu hanze y’u Rwanda, hanyuma Abanyehuye n’abaturuka mu turere dukikije Huye bakazajya baza kuharangurira.

Ibi nitubigeraho bizongera abantu mu mujyi, bityo n’abakora imirimo inyuranye babashe kubona abakiriya. Ntibizarenga mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka wa 2019 tutaragera ku mwanzuro ufatika”.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we avuga ko kugira ngo gukorera hamwe bishoboke batangiye kuganira n’abacuruzi hakurikijwe ibyiciro by’ibyo bacuruza, kandi ngo abona bitazatinda kugerwaho.

Kuri we kandi ngo kuzana ibicuruzwa abantu bazabona ku giciro cyiza ntibihagije, ahubwo Abanyehuye bakwiye kwiga no kwamamaza ibyo bakora.

Ati “Umuntu ashobora gutega akajya gushakira ibintu kure ya hano i Huye, kubera ko ubihafite atabikoreye imenyekanisha”.

Ku bijyanye n’ibiciro by’inzu z’ubucuruzi abacuruzi binubira ko zihenda, uyu muyobozi avuga ko bazahuza ba nyir’inzu n’abacuruzi, bakareba ko babasha kubumvikanisha.

Naho ku bijyanye n’igihe ibigo bigomba kuza gukorera i Huye bizazira, bityo abaguzi muri Huye bakiyongera, ngo biteganyijwe ko bitazarenza ukwezi gutaha k’Ukuboza bitaje.

Ibyo bigo ni icy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), icy’ingoro z’igihugu z’umurange w’u Rwanda (INMR), ishami ry’ubushakashatsi ry’ikigo cyo guteza imbere inganda (NIRDA), ndetse n’ikigo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka