Huye: Ntibavuga rumwe na BDF ku nguzanyo yo gutangira ubucuruzi

Abemerewe na BDF inguzanyo z’ibikoresho byo gutangira kwihangira imirimo b’i Huye, batekereza ko hari byinshi byari bikwiye guhinduka mu gutanga bene iyi nguzanyo.

Sacco ya Rusatira yemereye inguzanyo abo yahawe na BDF, ariko ifite impungenge zo kutazishyurwa
Sacco ya Rusatira yemereye inguzanyo abo yahawe na BDF, ariko ifite impungenge zo kutazishyurwa

Nk’abasabye bene iyi nguzanyo mu kwezi kwa Nyakanga 2017, bakayemererwa mu mpera za Mutarama 2018, muri bo hari abavuga ko batunguwe no gusabwa ingwate y’amafaranga bagomba kugurizwa.

N’ubwo basobanuriwe ko no kuyitira byemewe, hari abavuga ko bitoroheye urubyiruko kubona ingwate kuko nta mutungo ruba rwari bwagire.

Uwitwa Félicien Yandereye agira ati “BDF bavuga ko batera inkunga abatagira ingwate, none uko mbibona, kudusaba ingwate ni nko kuduhakanira. Njyewe ayo banyemereye sinkiyafashe kuko n’ingwate nta wemera kuyitiza ngo hato batazayiteza akabura ikimutunga n’abana be.”

Hari n’abahawe amafaranga makeya cyane ugereranyije n’ayo bari basabye, cyane cyane abari bakoze imishinga yo gutangiza atoriye z’ubudozi.

Nk’umwe muri bo wari wakoze umushinga w’amafaranga ibihumbi 468 agira ati “Mu mushinga wanjye harimo imashini, ibitambaro no gukodesha inzu, none bampaye ay’imashini gusa. Izo mashini nzagenda nzitereke hehe? None se nimbona aho nzitereka nta bitambaro mfite, nzazikoresha iki?”

Esther ufitingabire na we yakoze umushinga w’ubudozi, asaba inguzanyo y’ibihumbi 500, ariko yemerewe ibihumbi 195 byonyine. We yibaza impamvu batamuhaye amafaranga yose yatse kandi ari gusabwa ingwate.

Agira ati “Niba umuntu atanze ingwate, ni gute batamuha amafaranga ngo ayikoreshereze, bityo azabashe kubona ubwishyu?”

Eugène Irakoze we atekereza ko mu gutanga bene izi nguzanyo bari bakwiye gutanga igice cy’ibikoresho n’icy’amafaranga. Ibi kandi binashyigikiwe na Jean Pierre Gasasira, umucungamutungo wa sacco ya Rusatira, ikigega BDF cyacishijemo iriya nguzanyo muri uku kwezi kwa Mutarama.

Agira ati “Abo twemereye inguzanyo bagaragaje impungenge nyinshi harimo n’iy’uko badafite n’itike yo kujya kuzana ibyo bikoresho kuko ayo mafaranga BDF itayateganyije. Ibi bishobora kuzatuma batwishyura nabi.”

Atekereza ko mu bihe biri imbere BDF yajya itanga inguzanyo y’ibikoresho ariko igashyiramo n’amafaranga makeya yo kwifashishwa n’abayemerewe mu gutangira umushinga.

Francois Xavier Nsengiyumva, umukozi wa BDF i Huye, avuga ko abahawe inguzanyo y’amafaranga makeya ugereranyije n’iyo bari batse, byatewe n’uko mu byo batse harimo ibitari ibikoresho.

Ati “Abenshi mu mishinga yabo bagiye bashyiramo ibikoresho, n’ibindi bintu by’ibikoreshwa. Kubera ko iyi nguzanyo ari iy’ibikoresho, twagiye tumuha ibikoresho, ibikoreshwa, ni ukuvuga ibyifashishwa bigashira akagura ibindi, nta birimo.”

Naho ku cyifuzo cy’uko inguzanyo y’ibikoresho ya BDF itaba ibikoresho gusa, ahubwo n’amafaranga makeya yo kwifashisha, Nsengiyumva avuga ko batangiye gutekereza ukuntu mu bihe biri imbere 80% by’iriya nguzanyo ari yo yaba iy’ibikoresho, naho 20% akaba amafaranga yo kwifashisha mu bindi bikenewe.

Ubundi izi nguzanyo z’ibikoresho ikigega BDF kizigenera abize imyuga. Baba bemerewe amafaranga ibihumbi 500 yo kuguramo ibikoresho kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa ibyo bize, bihangira imirimo.

Mu kwishyura, abazihawe bishyura ibihumbi 250 ku nyungu ya 15%, naho kimwe cya kabiri gisigaye bakagihabwaho inkunga na Leta.

Ni ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Huye bene iyi nguzanyo itanzwe, ariko ni ubwa mbere kuri Sacco ya Rusatira. Ku ikubitiro yari yatanzwe na sacco ya Ngoma n’iya Tumba, ariko ntizirabasha gutanga izindi kuko abo zagurije hagiye gushira umwaka batarishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka