Huye: Mukankurikiyimfura ashimira Perezida Kagame ko yamukuye muri Nyakatsi
Uwitwa Mukankurikiyimfura Merena utuye mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Karambi ho mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Huye, ashimira Nyakubahwa Paul Kagame ko yamukuye muri Nyakatsi.
Ubwo twaganiraga akansaba kumugereza ubutumwa ku mukuru w’igihugu yateruye agira ati “Ndashimira Paul Kagame ko yankijije, akaba yarankuye muri nyakatsi, nkaba ndi mu ibati rifite saro (salon) n’ibyumba bitatu na corodoro (corridor).”
Mukankurikiyimfura uyu ni umubyeyi ufite abana 4. Ngo nta mugabo bari kumwe. Kubera ko atishoboye ahabwa inkunga yagenewe abakene, bikamufasha gutunga abana be. Ibi na byo abishimira umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Paul Kagame yarankoreye aramfasha ndamushima cyane mufatiye iry’iburyo. N’ubungubu aramfasha, nkabona agafaranga k’abakene, nkagurira abana ibishyimbo n’ibijumba bakarya bakijuta. Bakabona n’ikaramu yo kwandika n’ikayi.”
Akoma mu mashyi ku bw’ibyishimo afite kandi amwenyura, Mukankurikiyimfura yagize ati “Muhaye amashyi rwose mufatiye iry’iburyo.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
president wacu aho atugejeje ntawabura kumushima, yatuvanye muri nyakatsi, yaduhaye inka, yatuvanye mu amwandanibindi byinshi
president wacu aho atugejeje ntawabura kumushima, yatuvanye muri nyakatsi, yaduhaye inka, yatuvanye mu amwandanibindi byinshi
harakabaho PRESIDENT WA REPUBLICA Y’U RWANDA kubera uburyo afasha abaturage, akabakura mu bwigunge akabageza aho u Rwanda rugze ubu kandi murabona ko ari heza