Huye: Mbazi iri guturwa n’abifite bikaba bizayiteza imbere
Abaturage bo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye bavuga ko kuba uyu murenge ugenda uturwa n’abanyamafaranga bizawufasha kuzamuka haba mu bucuruzi cyangwa ubuhinzi, kandi hakazanarushaho gusa neza kubera inyubako nziza zizaba zimaze kuhashyirwa.
Benshi mu batuye umurenge wa Mbazi bemeza ko uko iminsi ihita ariko umujyi wa Huye waguka ugana mu murenge wa Mbazi, bitewe n’uko uyu murenge ugenda uturwa n’abifite bakahubaka amazu ajyanye n’igihe.
Nk’uko abaturage b’ahitwa mu Byiza mu kagari ka Mutunda babivuga ngo ibi byatumye ibiciro by’ibibanza bizamuka byikuba inshuro nyinshi ugereranyije no mu bihe bishize.
Hitimana Alphonse uhatuye ati «Ibiciro by’ibibanza bigenda bizamuka cyane kuko mbere nk’ikibanza cyaguraga ibihumbi 100 kiragura ibihumbi 300, ibyaguraga 300 cyangwa 400 ubu biragura miliyoni irenga».
Kuba ibi bibanza bihenze ariko ngo ntibibuza abifite mu rwego rw’ubukungu kugenda babigura bakubakamo amazu agezweho ari nako baza kuyaturamo. Aba baturage bakaba bemeza ko hari byinshi ibi bihindura ku bijyanye n’ibikorwa by’ubucuruzi,ndetse no ku izamuka ry’ibiciro by’ibituruka ku buhinzi.

Mukamana Tasiyana we ngo abona ari impinduka nziza. Ati “Ibi jye ndabishima kuko mbona tuzarushaho gutera imbere. Abo bose bari kubaka nibaza gutura bizadufasha, abacuruzi bazagura amasoko ndetse n’ubuhinzi butere imbere kuko noneho tuzaba duhinga dufite n’aho tuzagurisha”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi, Mukamudenge Claudine, avuga ko ubukungu bwa mbere ari abantu.Yemeza ko abaza gutura mu murenge wa Mbazi hari impinduka nziza bazana mu bijyanye n’imyumvire mu mitekerereze no mu mitangire ya serivise.
Ati «Icya mbere bazana ni ubwiza bakahagira heza, ikindi kandi iyo abantu baje gutura ahantu bazana ibitekerezo, imyumvire igahinduka ku bantu ndetse hakaba na serivisi bahatanga zifasha».
Ku bijyanye no kubaka inyubako zijyanye n’igihe, ubuyobozi bw’umurenge wa Mbazi buvuga ko n’ubwo iki gikorwa kitaratangira hari ahateganyirijwe abadafite ubushobozi bakazahimurirwa bagafashwa kubaka amazu aciriritse ajyanye n’ubushobozi bwabo kuko ngo nta muntu buzahutaza ngo bumwimure adafite aho yerekeza.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkabatuye i MUTUNDA turashima abobashyitsi baza batugana, ni karibu twiyubakire u Rwatubyaye.