Huye: Bizeye ko imihanda iri gukorwa mu mujyi izarangira vuba

Mu gihe imirimo yo gukora imihanda iri gokorwa mu mujyi wa huye yari yarahagaze, ubu yasubiye gukorwa n’abaturage baratangaza ko noneho bafite icyizere cy’ uko iyi mihanda izarangira gukorwa mu minsi ya vuba.

Imihanda yo mu mujyi rwagati muri huye iri gukorwa, mu minsi ishize yari yahagaze n’abatuye uyu mujyi batangiye kwibaza ko ikorwa ryayo ryahagaze.

Umwe mu mihanda iri gukorwa rwagati muri Huye.
Umwe mu mihanda iri gukorwa rwagati muri Huye.

Kuva aho imirimo yo kuyikora isubiye gutangira abakoresha iyi mihanda ndetse na bamwe mu batuye uyu mujyi,baravuga ko ubu noneho barebeye aho imirimo igeze, bafite icyizere ko izakorwa kandi ikarangira vuba.

Pascal Habineza umwe mu baturage ati “Reka mu minsi yashize twari twihebye tubona umujyi ugiye kubamo akavuyo k’imihanda yatangiwe ntisozwe, ariko bagarutse gukora kandi noneho ibikorwa birihuta ku buryo ubona hari aho bia n’aho bijya, ndabona mu gihe gito iba ikozwe rwose.”

Mutwarasibo Cyprien, umuyobozi w’ akarere ka Huye wungirije ushizwe ubukungu, n’iterambere, avuga ko iyi mihanda yari yarahagaze gukorwa ariko ko ubu mu gihe cy’ amezi abiri izaba irangiye.

Yanagarutse kandi ku kibazo cy’inyubako zitagikorerwamo zigomba kuzasenywa kubera ko zitakigendanye n’igihe ziri muri uyu avuga ko abatazashobora kubaka inyubako zigendanye n’ iterambere ryifuzwa, akarere kazabaha ingurane.

Atiz “Imihanda ntiyari yararetse gukorwa ahubwo yari yabaye nk’idindiraho gato ariko icyizere tubaha ni uko mu gihe cy’amezi abiri iyi mihanda iba yarangiye.”

Abatuye huye benshi bibazaga ibijyanye n’iyi mihanda kuberako ari imihanda iri rwagati mu mujyi kandi ikunze kugendwa cyane bitewe n’uko harimo iri gukorwa yerekeza ahubatse isoko rya huye ndetse no mu duce dukorerwamo ubucuruzi bwinshi muri uyu mujyi.

Imihanda iri kubakwa mu karere ka Huye, ifite uburebure bungana na Km 3,8. Iyi mihanda ikaba ikubiye mu isoko rimwe ririmo n’umuhanda Kitabi – Crete Congo – Nili , rifite agaciro kangana na Miliyari zisaga 18 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka