Huye: Bishimira intambwe bateye mu iterambere

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Védaste Nshimiyimana aratangaza ko uyu mwaka wa 2015 uzarangira byinshi mu bikorwa byo kuvugurura umujyi wa Butare birangiye.

Ni nyuma y’igihe kitari gitoya hatangijwe gahunda yo kuvugurura uyu mujyi ariko ntibyihute nk’uko byifuzwaga.

Kuvugurura imihanda yo mu mujyi rwagati yari ishaje yongera gushyirwamo kaburimbo byatangiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014 ubu noneho bisa n’ibyarangiye. Nta cyondo kikirangwa mu mihanda igana ku isoko nk’uko byari bimeze mu minsi yashize ndetse bikaninubirwa cyane n’abatuye mu mujyi wa Butare.

Gutunganya imihanda rero byararangiye ngo igisigaye ni ugutunganya mu nkengero zayo ahazajya hanyurwa n’abanyamagare ndetse n’abanyamaguru.

Ibyondo byari mu mujyi wa Butare rwagati kubera imihanda idatunganyije byasimbuwe na Kaburimbo.
Ibyondo byari mu mujyi wa Butare rwagati kubera imihanda idatunganyije byasimbuwe na Kaburimbo.

Sitade ya Huye na yo urebye imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere igiye kurangira.

Nshimiyimana agira ati “urebye hasigaye imirimo yo gutunganya inzira abakora amarushanwa yo kwiruka bazajya banyuramo, gushyira amazi, amashanyarazi n’amatara muri sitade ndetse na écran (inyakiramashusho) izajya igaragaraho ibitego”.

Ibi byose ngo bizagera mu kwezi kwa 12/2015 byararangiye ku buryo imikino ya CAN yo mu kwezi kwa 1/2016 izasanga sitade imeze neza. Ibi kandi ngo bizanajyana ko gutunganya sitade Kamena iherereye ahitwa ku Kabutare.

Iyi sitade Kamena ngo izashyirwamo tapi nk’iyashyizwe muri sitade Huye kandi izifashishwa n’abakinnyi bakora imyitozo mu gihe cy’iriya mikino ya CAN nyine.

Imirimo y'icyiciro cya mbere yo kubaka sitade ya Huye isa n'iyarangiye.
Imirimo y’icyiciro cya mbere yo kubaka sitade ya Huye isa n’iyarangiye.

Mu karere ka Huye banatangiye gushyira amatara ku mihanda mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi wa Butare atari asanzwemo ndetse no ku mihanda imwe n’imwe igana mu nkengero z’umujyi. Aho ni mu gice cyo ku itaba ahari imihanda yashashwemo amabuye, ndetse no ku muhanda uva ku Mukoni ugana i Tumba, yewe no kuva kuri gare iri kubakwa ugana ahitwa mu Gahenerezo ubu basigaye bita mu Kanyuramfura.

Gare yo mu mugi wa Butare na yo ngo mu mpera za Gashyantare 2015 izatangira kwifashishwa ari nako imirimo yo kuyirangiza ukurikije uko yifuzwa izaba irimbanyije.

Mu mujyi wa Butare kandi hari kuzamurwa amazu y’amagorofa rwagati mu mujyi ahanini yagenewe ubucuruzi. Ni muri urwo rwego nyuma y’itahwa ry’inyubako ya banki nkuru y’igihugu ndetse n’iya Hoteli Ibis hamwe n’amasoko abiri ndetse n’amazu y’ubucuruzi y’abitwa Semuhungu na Misago, hari kubakwa n’andi mazu mu mujyi.

Muri ayo mazu y’amagorofa ari kubakwa harimo n’iy’ishuri CEFOTEC izajya yigirwamo imyuga.

Inyubako ya CEFOTEC izajya yigirwamo imyuga.
Inyubako ya CEFOTEC izajya yigirwamo imyuga.

Icyakora ahitwa mu Cyarabu hari amaduka yafunzwe muri 2011 kugira ngo ba nyira yo bubake andi mu buryo bugezweho bw’amagorofa ariko na n’ubu ntiharubakwa. Gusa, umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko abahafite amazu biganjemo AbanyaOmani, abantu bakunze kwita abarabu, bari bugufi gutangira imirimo y’ubwubatsi.

Agira ati “igihugu cyabo cyabemereye kuzabubakira inzu 17 zizaba zigizwe na niveaux 5 (amazu agerekeranye) ku buryo niveaux ebyiri zo hasi zizajya zikorerwamo ubucuruzi, eshatu zisigaye zigaturwamo. Ubu bari gushaka ibyangombwa byo kubaka, kandi bamwe bamaze kubibona. Nibamara kubibona bose imirimo y’ubwubatsi izatangira, kandi twizera ko ari vuba”.

Ku itaba hatangiye gushyirwa amatara ku muhanda.
Ku itaba hatangiye gushyirwa amatara ku muhanda.
Uretse amazu yuzuye hari n'andi ari kubakwa.
Uretse amazu yuzuye hari n’andi ari kubakwa.
Aya maduka yo mu Cyarabu afunze kuva muri 2011.
Aya maduka yo mu Cyarabu afunze kuva muri 2011.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

burashimishije kdi biratangaje nageze i huye ngurango ni paris abanyehuye nibigurire kamwe kuko ndakeka basubiranye umwanya wa 2 bahoraranye mbega amasoko! mbega stade! mbega gare yo twemeye.mbega imihanda! aho bukera kigali turayihunga dusubire astrida da!Courage huye mwakoze ibintu bucecece kdi biremereye.ahandi barahubuka

neyo yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

muri ino myaka ubona huye igenda itera imbere byihuse cyane

yvan yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

amavugurura yari akenewe i huye kuko usangahari umujyi unakira abantu ingeri zose dore nbanyasheru n’abarimu ba kaminuza barahari ubwo rero amavurura i huye akomeze maze uriya mujyi ukomeze guhigana n’indi

kabanda yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka