Hoteli Kivu Marina Bay yari yaradindiye izuzura bitarenze Kamena 2017

Hoteli Kivu Marina Bay iherereye i Rusizi, yari yaradindiye, iragaragaza icyizere ko noneho izuzura bidatinze kuko imirimo yo kuyubaka igeze kure.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi burizeza ko muri Kamena 2017 iyi Hoteli izaba yuzuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burizeza ko muri Kamena 2017 iyi Hoteli izaba yuzuye

Iyi Hoteli imaze imyaka icyenda yubakwa. Yadindijwe nuko Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Cyangugu yari yaratangiye kuyubaka, yabuze amafaranga yo kuyikomeza bigatuma biyambaza abandi bashoramari.

Abo bashoramari biyambajwe ni abo mu Ntara y’Iburengerazuba, baturuka mu turere dutanu tugize iyo Ntara.

Munyantwari Alphonse, Guverineri bw’Intara y’Iburengerazuba atangaza ko hari icyizere ko izuzura mu kwezi kwa Kamena 2017, itwaye Miliyari 20 na Miliyoni 800RWf.

Akomeza avuga ko abashoramari bari kwegeranya amafaranga abura kugira ngo iyo Hoteli yuzure. Mu turere dutanu tugize Intara y’Iburengerazuba, tubiri gusa ngo nitwo dusigaye tutaratanga umugabane watwo kugira ngo Hoteli yuzure.

Agira ati "Icyizere baduhaye batubwiye ko bazayuzuza mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu kandi batubwiye ko bafite icyizere ko bazabishobora.

Icyo turi bukurikirane ni ayo mafaranga atangwa n’uturere kugira ngo icyo gikorwa cyihute, igikurikiye ni ugukora ijoro n’amanywa."

Iyi Hoteli yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2008
Iyi Hoteli yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2008

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko umuhingo w’iyo Hoteli ugomba kurangira muri Kamena 2017 kuko abaturage bamaze igihe bayitegereje.

Agira ati "Mu by’ukuri iyi Hoteli imaze igihe abaturage bayitegereje natwe nk’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo idufashe gutanga serivisi kubagenderera akarere kacu.

Ibyo byatumye dufata umwanzuro wo kuyishyira mu mihigo iyo urebye aho ibikorwa bigeze n’amafaranga twari dutegereje biraduha icyizere."

Abashoramari bahuriye kuri iyo Hoteli bari mu nyigo z’amafaranga agomba kongerwaho kugira ngo ijye mu rwego rw’inyenyeri enye.

Umushinga w’iyo Hoteli watangiye muri 2008 yitwa Ituze, ari iya Kiliziya Gatulika. Muri 2012 ubushobozi bubabana buke hinjiramo abandi bashoramari barimo uturere twose tw’intara y’uburengerazuba.

Icyo gihe nibwo yahise yitwa Kivu Marina Bay. Ni Hoteli y’amagorofa atanu. Ifite ibyumba 76, harimo bibiri byakwakira abashyitsi bakomeye (VIP).

Imirimo yo kubaka iyi Hoteli yari yaradindiye kubera ibibazo byo kubura amafaranga
Imirimo yo kubaka iyi Hoteli yari yaradindiye kubera ibibazo byo kubura amafaranga

Iyo Hoteli niyuzura izacyemura ikibazo cy’abantu batandukanye barimo abakerarugendo batembereraga mu Karere ka Rusizi ariko bakabura ahantu heza ho kurara. Kuri ubu bisaba ko bamwe bajya kurara mu tundi turere nka Nyamasheke, ahari Hoteli ziyubashye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza kubona amafaranga yarabonetse,ariko bareba abo bafitiye imyenda bakabishyura kubera nyuma hazavuka imanza...nkubu njye ndishyuza ibirarane by’umwaka wose ntahembwa kuva 2013 n’imisoro itishyuwe...murakoze

KAZUNGU yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

ni byiza kwishyra hamwe tuka zamura ubukung bw Urwanda rwacu kuko abashoramari nibashyirahamwe bizabafasha kd nabo niyo nyungu yabo kuko bigaraga ko ntayindi yarihari. urumva nimunyungu ahubwo bagire vuba hatari hubakwa indi kugirango bazagaruze ayomafaranga nimenshi. murakoze.

M yzo yanditse ku itariki ya: 7-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka