Hasigaye amasosiyete 11 mu ipiganirwa ryo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera
Amasosiyete mpuzamahanga 11 niyo asigaye apiganirwa kuzubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, (Bugesera International Airport) nyuma yo gutoranywa muri 33 yari yabisabye.
Kamanzi James, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, avuga ko aya masosiyete yajonjowe mu icyiciro cya mbere kuko yari yujuje ibisabwa ndetse bikaba biteganyijwe ko nayo azajonjorwamo indi kugeza igihe hazabonekera izabasha gutsinda.
Kamanzi yirinze gutangaza amazina y’ayo masosiyete ariko avuga ko yafashijwe kugera ku kibanza cy’ahazubakwa ikibuga cy’indege.
Biteganyijwe ko uzatsindira isoko muri aba 11 basigaye azamenyekana mu kwezi kwa Gicurasi 2012 naho imirimo yo kubaka ikibuga igatangira mu mpera z’umwaka wa 2013.
Biteganyijwe ko ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera kizaba gikora muri 2016, aho biteganyijwe ko kizajya cyakira abantu bagera kuri miliyoni 3 ku mwaka muri 2030.

Ikibuga cy´indege mpuzamahanaga cya Bugesera kizubakwa mu bice bibiri: Ubwa mbere hakazubakwa umuhanda wa kilometero 4, 2 indege zikoresha zigiye kugwa kuguruka. Iki cyiciro kizanubakwamo inyubako z’ikibuga cy´indege, umunara wo gukurikirana indege mu kirere (air traffic control tower), ndetse n´uburyo bwo guhangana n´inkongi z´umuriro. Isoko riri gupiganirwa rireba iki cyiciro cya mbere gusa.
Icyiciro cya kabiri kugeza ku cya kane biteganyijwemo imirimo yo kwagura ikibuga mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Sosiyete zemerewe gupiganwa ni izinjije nibura amadorali y´Amerika miliyoni 80 buri mwaka mu myaka itatu ishize.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|