Hakenewe icyatuma ubumenyi bw’Abanyarwanda bugira uruhare ku bukungu bw’Igihugu – Impuguke

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu ziravuga ko nubwo izamuka ry’ubukungu ritanga icyizere k’u Rwanda, ariko mu rwego rwo kugira ngo rugere mu cyiciro cy’ibihugu byateye imbere cyane muri 2035, hakenewe icyatuma ubumenyi bw’Abanyarwanda bugira uruhare ku bukungu bw’Igihugu.

Impuguke mu bukungu zivuga ko hakwiye gushakwa icyatuma ubumenyi bw'Abanyarwanda bugira icyo bukora ku bukungu bwarwo kugira bizafashe u Rwanda kugera ku cyerekezo rwihaye cya 2035
Impuguke mu bukungu zivuga ko hakwiye gushakwa icyatuma ubumenyi bw’Abanyarwanda bugira icyo bukora ku bukungu bwarwo kugira bizafashe u Rwanda kugera ku cyerekezo rwihaye cya 2035

Nubwo mu myaka itandatu ishize ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero gihagije, rukaba rwarakomeje gutera imbere cyane, ariko haracyari imbogamizi zishobora gutuma rutagera ku ntego rwihaye zo kuba mu bihugu byateye imbere cyane mu 2035 mu gihe ntagikozwe, kuko hakiri izo gushyira mu bikorwa ibifasha ubukungu gutera imbere.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, ubwo Guverinoma y’u Rwanda, yatangazaga ku mugaragaro raporo ku cyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda, igaragaza ibikenewe gukorwa mu kwihutisha iterambere rirambye kandi rigera kuri bose.

Ni raporo yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi, nka rumwe mu nzego bazafatanya mu ishyirwa mu bikorwa ry’imwe mu mishinga ikubiyemo.

Impuguke mu bukungu muri Banki y’Isi ishami ry’u Rwanda, Dr. Peace Aimee Niyibizi, avuga ko bigaragara ko muri iyo raporo u Rwanda rwifuza kuba ari Igihugu mu byateye imbere cyane mu 2035, ariko hari n’ibikwiye gukorwa kuko hakiri imbogamizi zatuma rutagera ku cyerekezo rwihaye.

Ati “Mu bifasha ubukungu gutera imbere bishyirwa mu bikorwa haracyarimo imbogamizi (Efficient use of factors), tukabona ko u Rwanda rukwiye gushyiraho ingamba zatuma u Rwanda rukomeza gutera imbere. Icya kabiri ni uburyo ubumenyi bw’Abanyarwanda bugira icyo bukora ku bukungu bwarwo, muri ubwo bumenyi tubona ko hari icyo u Rwanda rwakora kugira ngo icyifuzo cyarwo kigerweho.”

Iyi raporo yamuritswe yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda na Banki y'Isi
Iyi raporo yamuritswe yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi

Arongera ati “U Rwanda rufite ikibazo mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, turebye uko ruteye, buri gihe iyo imvura yaguye hazamo ibiza, bikangiza ibidukikije, ibikorwa remezo ndetse bikangiza n’ubuhinzi, nko mu mwaka ushize wa 2023, turibuka ko byangije ubuhinzi ndetse n’ibiciro bikazamuka cyane, bikagira ingaruka ku bantu bakennye cyane”.

Ikindi ni uko nubwo ibyo u Rwanda rugeraho bisaranganwa neza mu baturage, ariko umuvuduko byariho mu myaka yashyize usa n’aho wagabanutse, ari naho impuguke mu bukungu zihera zivuga ko hakwiye kongera gushyirwaho ingamba zituma ibyo rugeraho bisaranganwa neza mu baturage.

Umujyanama mu bukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Leonard Rugwabiza, avuga ko nubwo iyo raporo igaragaza ko hari byinshi bimaze kugerwaho, ariko ugereranyije n’icyerekezo cy’Igihugu bagifite inzira ndende.

Ati “Iyo nzira ndende isaba ko abikorera bagira uruhare runini kuruta urwo bagize mu myaka ishize, cyane cyane uruhare rwabo mu guhanga imirimo ariko no kongera umusaruro, kuko ubu iyo urebye umusaruro mbumbe w’Igihugu uzamuka buri mwaka nka 70%, ariko ibyo dukeneye ni ukubikuba kabiri kugira ngo tugire nibura inyongera y’umusaruro uruta 10%.”

Minisitiri w'Intebe avuga ko inama zatanzwe zizafasha mu ishyirwa mu bikorwa by'imishinga y'ahazaza h'Igihugu
Minisitiri w’Intebe avuga ko inama zatanzwe zizafasha mu ishyirwa mu bikorwa by’imishinga y’ahazaza h’Igihugu

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, wayoboye umuhango wo kumurika ku mugaragaro raporo ku cyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda, yavuze ko inama zatanzwe zizafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ahazaza h’Igihugu.

Ati "Abanyarwanda bakeneye iterambere kandi Guverinoma yacu ikora ibishoboka ngo igere ku cyerekezo 2050. Uretse imbogamizi zituruka hanze, no mu bihe bigoye tuba dufite intego yo gukomeza kujya mbere.”

Raporo yamuritswe ni iyunganira iheruka gushyirwa hanze mu myaka itandatu ishize, yari yerekaniwemo zimwe mu nzira zishobora gufasha Igihugu gutera imbere, ikaba yaranafashije kubigeraho kuko ubukungu bw’Igihugu bwateye imbere, nubwo hajemo icyorezo cya Covid-19 cyatumye budakomeza kwiyongera, ariko ibyari byarakozwe mbere byatumye bukomeza gutera imbere.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu igaragaza ko ishoramari ry’abikorera rigomba kuzikuba kabiri mu gaciro, rikava kuri miliyari 2,2$, bingana na 15,9% y’umusaruro mbumbe w’igihugu, rikazagera kuri miliyari 4,6$ bingana na 21,5% mu 2029.

Umuhango wo kumurika raporo ku cyerekezo cy'ubukungu bw'u Rwanda, igaragaza ibikenewe gukorwa mu kwihutisha iterambere rirambye witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Umuhango wo kumurika raporo ku cyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda, igaragaza ibikenewe gukorwa mu kwihutisha iterambere rirambye witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka