Hagiye kujyaho ibyiciro by’ubudehe bishingiye ku bitekerezo by’abaturage

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ivuga ko ibyiciro by’ubudehe byari bisanzwe bigiye kuvugururwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage mu kugena ibizagenderwaho mu kubishyiraho.

Minisitiri Shyaka avuga ko ibyiciro by'ubudehe bigiye gushingira ku bitekerezo by'abaturage bizakemura byinshi
Minisitiri Shyaka avuga ko ibyiciro by’ubudehe bigiye gushingira ku bitekerezo by’abaturage bizakemura byinshi

Ibi byavugiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2019, cyateguwe na MINALOC n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), kigamije gutangiza ibiganiro ku ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe n’imikoreshereze yabyo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko nyuma y’iyo nama hazabaho kumanuka mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo by’abaturage ngo babigiremo uruhare kuko atari ko byari bisanzwe.

Yagize ati “Turifuza ko hajyaho ibyiciro bikora kandi bigabanya ubukene ku buryo bufatika. Nyuma y’iyi nama tuzamanuka dusange abaturage baduhe ibitekerezo byabo by’uko ibyo byiciro byashyirwaho, ibyagenderwaho ku buryo no kubafasha byoroha babe banazamuka”.

“Ntabwo umuntu ajya mu cyiciro cy’ubukene ngo agihoremo, ibi bizatuma na gahunda za Leta z’ubufasha zigera ku bo zigomba kugeraho bityo babe bazamuka ntibifuze guhora aho bafashwa. Mu byumweru bibiri tuzaba twabitangiye”.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abakuriye inzego zitandukanye
Ikiganiro cyitabiriwe n’abakuriye inzego zitandukanye

Akomeza avuga ko ubu buryo buzakuraho ibyari bisanzwe, aho abaturage bahoraga bijujuta ngo byakozwe nabi.

Ati “Ibyiciro tuzashyiraho bizaba byumvikanyweho ku buryo bitandukanya ikiciro n’ikindi ku buryo busobanutse. Mbere twarerabaga ngo uyu afite inzu, uriya ntayo ariko twanayimwubakira ntazamuke, bivuze ko hari ibyari bitanoze ari byo dushaka ko bihinduka biturutse ku baturage ubwabo”.

Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko ubu buryo bushya buzakuraho ruswa zajyaga zivugwa mu gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe, aho benshi barwaniraga kujya mu cya mbere.

Ati “Turifuza ko bizakorerwa mu mucyo uzira ruswa ikunze kuvugwa, cyane ko bizakorwa n’abaturage ku mugaragaro. Nubwo kugabanya ruswa kugera kuri zero bigoye, tuzagerageza ku buryo itazabona icyuho bityo ibintu bikorwe neza”.

Ibyiciro by’ubudehe byatangijwe mu Rwanda muri 2001, icyo gihe byari bigizwe n’ibyiciro birindwi byagenderaga ku mibereho y’abaturage.

Ivugurura rya mbere ryabyo ryabaye muri 2014, rikaba ryaratewe n’uko amwe mu mazina yari yarahawe ibyo byiciro atari yishimiwe kuko ngo hari ayafatwaga nk’igitutsi, nk’aho abo mu cyiciro cy’abatindi nyakujya banabitaga abadirigi, abahanya n’ayandi.

Abitabiriye batanze ibitekerezo bitandukanye muri ibi biganiro
Abitabiriye batanze ibitekerezo bitandukanye muri ibi biganiro

Ivugurura ryakurikiyeho ryasize ibyiciro bibaye bine kandi nta mazina yihariye bifite kuko bavugaga icya mbere, icya kabiri kugeza ku cya kane, ariko kugeza uyu munsi hari abaturage batari bake binubira ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo bagahora basaba guhindurirwa.

Ibyo babikoraga kuko ari byo byashingirwaho mu kwishyura mituweri, guhabwa ubufasha butandukanye, guhabwa inguzanyo ku banyeshuri bajya muri kaminuza n’ibindi.

Icyo kiganiro cyanitabiriwe n’abahagarariye sosiyete sivile, imiryango itari iya Leta, abikorera, abanyamadini, abahagarariye ibigo by’itangazamakuru, abashakashatsi n’ibigo bitandukanye bya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kugira inzu hehe? mu mujyi cg mu cyaro? Mfite isambu mu cyaro nkaza kuba umukene utagira inzu muri Kigali, mwabifata gute? Umutungo w’abanyarwanda: kuwumenya ntibyoroshye! Pauvre en ville tres riche au village natal! Quel paradoxes! Indaya na mayibobs zataye iwAbo mu cyaro kandi hari u ubukungu?

samuduha yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka