Hagiye kubakwa urugomero rw’amashanyarazi ruzacanira abarenga ibihumbi 100

Abashoramari baturutse muri Amerika (USA) no mu Budage bagiye kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Mukungwa ruzatanga Megawatt 2, 6.

Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Musoni n'abahagarariye Amerika n'Ubudage mu Rwanda bashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa urugomero ku mugezi wa Mukungwa
Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Musoni n’abahagarariye Amerika n’Ubudage mu Rwanda bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urugomero ku mugezi wa Mukungwa

Umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kubaka urwo rugomero mu nkengero z’uwo mugezi uri mu Karere ka Musanze, wabaye ku itariki ya 21 Kamena 2017.

Musoni James, Minisitiri w’ibikorwa-remezo wari witabiriye uwo muhango yavuze ko urwo rugomero rw’amashanyarazi ruzuzura mu mwaka wa 2018.

Agira ati “Uru rugomero rufite ubushobozi bwa Megawatt 2,6 rukaba ruzubakwa mu gihe cy’umwaka umwe maze amashanyarazi yarwo atangire gukoreshwa”.

Akomeza avuga ko igihugu cy’u Rwanda kirimo gutera imbere vuba ku buryo hifuzwa ko amashanyarazi akomeza kugera ku baturage, abanyenganda n’abandi bose bayakeneye.

Kuri ubu u Rwanda rufite ingufu z’amashanyarazi zingana na Megawatts 208 zituruka ku ngomero zitandukanye ziri mu Rwanda.

Biteganijwe ko urwo rugomero nirwuzura ruzatanga amashanyarazi ku baturage barenga ibihumbi 100 barimo abo mu mirenge wa Rwaza, Nkotsi na Muko yo mu Karere ka Musanze.

Batarimpamvu Protais utuye mu Murenge wa Rwaza avuga ko biteguye iterambere bakesha ayo mashanyarazi.

Agira ati “Kugeza iki gihe umuriro urakenewe mu gihugu hose kuko utugezeho ibikorwa byinshi byahagera, abana bakabona akazi cyane nko gusudira n’ibindi”.

Mu mirenge yo mu Karere ka Musanze itagerwaho n’amashanyazi abayituyemo bavuga ko bakoreshaga uburyo bwa gakondo burimo kumurikisha ibishirira n’udutadowa mu nzu, bagakora urugendo rw’ibirometero kugira ngo bagere ahari amashanyarazi.

Ku nkengero z'uyu mugezi wa Mukungwa niho hagiye kubakwa urwo rugomero rw'amashanyarazi
Ku nkengero z’uyu mugezi wa Mukungwa niho hagiye kubakwa urwo rugomero rw’amashanyarazi

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene avuga ko kubyaza umugezi wa Mukungwa amashanyarazi bizatuma abaturage bagera ku mibereho myiza muri rusange.

Ibihumbi 525 by’Amadorari y’Amerika, asaga Miliyoni 439RWf, yatanzwe n’abo bashoramari bo muri Amerika n’arenga miliyoni esheshatu z’Amadorari y’Amerika, abarirwa muri miliyari 5RWf, yatanzwe n’abashoramari bo mu Budage niyo azubaka urwo rugomero rw’amashanyarazi.

Umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kurwubaka wanitabiriwe n’Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, Erika Barks-Ruggles hamwe na Dr Peter Woeste uhagarariye Igihugu cy’Ubudage mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka