Guverinoma irateganya gushyiraho ubwoko bushya bw’imisoro
Leta irateganya gushyiraho imisoro mishya mu rwego rwo kuziba icyuho cy’imisoro yavanywe ku bikomoka kuri peterori mu Rwanda umwaka ushize. Iki cyemezo cyashimwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (Fond Monetaire International) kubera ukuntu u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka ngo rugabanye kugendera ku nkunga.
Iyi misoro mishya izava ahantu hatatu hazatangazwa na Minisitriri w’imari n’igenamigambi mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ubwo azaba atangaza ingengo y’imari ya Leta y’umwaka 2012-2013.
Ubu bwoko bushya bw’imisoro bugamije guhangana n’igihombo gishobora guturuka ku kuba Leta ikomeza kugabanyiriza imisoro abinjiza ibikomoka kuri peterori mu Rwanda nk’uko byemezwa na guverinoma y’u Rwanda.
Leta yafashe icyemezo cyo kugabanya imisoro ku bikomoka kuri peterori mu Rwanda nyuma yo kubona ko bigira ingaruka ku bundi buzima busanzwe bw’Umunyarwanda.
Banki nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bigira uruhare ku izamuka ry’ibiciro muri rusange mu Rwanda ku kigereranyo cya 40 ku ijana nk’uko The Chronicles cyabitangaje.
Guverinoma irateganya ko ubu bwoko bushya bw’imisoro buzinjiza miliyari zirenga 22mu ngego y’imari ya Leta ku mwaka.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|