Guverineri Mureshyankwano yifashishije Bibiliya akangurira urubyiruko gucika ku bunebwe
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose arasaba urubyiruko rw’abasore n’inkumi rwatangiye urugerero ruciye ingando, gukora rutiganda rugamije kubaka imbere heza.

Uwo muyobozi avuga ko urubyiruko rw’ubu usanga rwitwaza kuvukira mu iterambere rugashishikazwa no gushyira amaboko mu mifuka aho guhaguruka ngo rukore.
Abasore n’inkumi 532 barangije amashuri yisumbuye ni ukuvuga umwe muri buri Kagari mu Ntara y’Amajyepfo, batangiye urugerero ruciye ingando mu Murenge wa Nyagasozi mu Karere ka Nyaruguru Intara y’Amajyepfo.
Guverineri Mureshyankwano avuga ko kuba haratoranijwe umwe mu Kagari, bifite icyo bivuze, kuko iwabo hariyo n’izindi ntore.
Agira ati, “Bivuze ko wowe watoranijwe mu Kagari wagaragaje gukora cyane ku rugerero rw’iwanyu ugamije guteza imbere igihugu. Uyu munsi rero murasabwa kuzasiga Nyaruguru amateka meza y’ibikorwa bazajya babibukiraho”.

Guverineri Mureshyankwano kandi abwira urubyiruko rwatangiye urugerero ruciye ingando ko imyitwarire bazagaragaza mu bikorwa byabo ari yo izabaranga mu buzima bwabo ikabagira abagabo n’abagore babereye imiryango, yemwe n’abayobozi b’ejo hazaza h’igihugu.
Agira ati “Niba uri umusore ushaka kuzavamo umugabo uhamye ugomba kubaha umurimo kandi ukawukora uwukunze na Bibiliya irabivuga. Ibyo kandi ni nako bigomba kugenda niba uri inkumi ishaka kuzavamo umugore wizihiye umuryango”!
“Dore abayobozi b’ingabo bari aha bari gusaza, aba bayobozi b’Uturere nta n’umwe uri munsi y’imyaka 40, ni nde uzabasimbura, si mwebwe? Ibyo bisaba ko mukora cyane kandi mukagira indangagaciro Nyarwanda zisobanutse”
Umuyobozi mukuru wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero Maj. Gen Bayingana Emmanuel yasabye urubyiruko kuzirikana umuco Nyarwanda wubatse igihugu uhereye ku bakurambere, rugaharanira gukomerezaho,aho kurangarira mu by’abanyamahanga.
Agira ati “Abadage n’Ababirigi badutsinze baturusha akantu gato cyane k’ikoranabuhanga kuko bari bafite imbunda, namwe mugomba gutekereza nk’ Inkomezabigwi, icyo mwakora ngo iryo koranabuhanga muryige mushake igisubizo cy’ikibazo kitwugarije, bitabaye ibyo ubwigenge tuvuga ko dufite ntabwo”.

Mu bikorwa urubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando ruzibandaho mu gihe cy’ukwezi, harimo gusana kubaka inzu z’abatishoboye, kubaka ubwiherero n’ibikoni by’inzu, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Ohereza igitekerezo
|
Muyobozi dukunda njye mbona kuvuga ibyo twiteze ku rubyiruko rw’u Rwanda(intore) bidakwiye gushingira kuri bibiliya ahubwo byashingiye ku ndangagaciro na kirazira by’umuco wacu dukomeyeho. Usesenguye ahubwo wasanga izo bibiliya arizo zifashishijwe mu gusenya ubumwe bwacu maze tugatora ico. Gira u Rwanda n’abanyarwanda.