Guverineri Gatete arasaba ubufatanye mu gufasha abatishoboye

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro umushinga w’ubworozi bw’inkoko watwaye amafaranga miliyoni 15 mu mudugudu w’Icyizere, umurenge wa Musambira, akarere ka Kamonyi, tariki 22/12/2011,Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Gatete Claver yifuje ko habaho ubufatanye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye kugira ngo bigere ku bantu benshi.

Gatete yagize ati “ni byiza ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye byahurirwaho n’abatu benshi, bityo gahunda y’icyerekezo 2020 ikazacyura ikivi abantu bose baramaze gutera imbere”.

Gatete arasaba ko abagenerwabikorwa (abatishoboye) ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bukwiye kugira uruhare mu bikorwa byo kubateza imbere. Yabisobanuye muri aya magambo: “habaye ari BNR gusa ifasha iyi miryango, aba bantu bazagera mu 2020 bataragira aho bagera”.

BNR yatangiye gufasha abatuye uwo mudugudu kuva mu mwaka wa 2009 babavugururira amazu. Icyo gikorwa cyatwaye amafaranga agera kuri miliyoni esheshatu. BNR kandi yabafasha kujyana abana babo mu mashuri y’imyuga none kuri uyu munsi hatashye umushinga w’ubworozi bw’inkoko BNR yatanzeho amafaranga asaga miliyoni 15. BNR kandi yiyemeje kuzitaho mu gihe cy’amezi atandatu mbere y’uko zitangira gutanga umusaruro.

Murekatete Jacqueline, umwana w’impfubyi wirera utuye muri uwo mudugudu w’Icyizere, yavuze ko ibyo BNR ibakorera byose bibashimisha bakaba bayizeza ko nabo bazakora uko bashoboye umushinga babahaye bakazawutunganya neza bakoresheje amahugurwa bahabwa ku bijyanye n’ubworozi bw’inkoko.

Murekatete asaba BNR n’abandi baterankunga gufasha abana barangije kwiga kubona akazi no gufasha imiryango ituye uwo mudugudu kubona umuriro w’amashanyarazi.

BNR ifasha imiryango 29 igizwe n’impfubyi n’abapfakazi batuye mu mudugudu w’Icyizere. Mu minsi iri imbere BNR irateganya ko ku bufatanye n’akarere bazafasha iyo miryango mu mushinga w’ububoshyi kugira ngo imyaka icyenda isigaye ngo icyerekezo 2020 gicyure ikivi, izasange abatuye umudugudu w’Icyizere barateye imbere.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka