Gutangiza umuhanda wa gali ya moshi Isaka – Kigali bishobora kwigizwa inyuma

Minisitiri w’ibikorwa remezo w’u Rwanda Ambasaderi Claver Gatete aratangaza ko gahunda yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uva Isaka muri Tanzania ugera I Kigali mu Rwanda byateganywaga gutangizwa muri uku kwezi bishobora kwigizwa inyuma kuko hari imirimo ibanziriza icyo gikorwa itaratungana.

Ba minisitiri bombi baganira ku mushinga wa gali ya moshi Isaka - Kigali
Ba minisitiri bombi baganira ku mushinga wa gali ya moshi Isaka - Kigali

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri 11 Ukuboza 2018, nyuma y’inama yamuhuje na mugenzi we wo muri Tanzania Isaac Kamwelwe n’intumwa yari ayoboye.

Ni inama yareberaga hamwe ibimaze gukorwa ku mpande zombie,mu rwego rwo kugirango uwo mushinga utangire gushyirwa mu bikorwa.

Umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi Isaka – Kigali uhuza Tanzania n’u Rwanda wemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu byombi,byavugwaga ko uzashyirwaho ibuye ry’ifatizo muri uku kuboza kwa 2018.

Ni umushinga witezweho kuzagabanya ikiguzi cy’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Ku ruhande rw’u Rwanda hakenewe miliyari 1.3 z’amadorari ya Amerika.

Bamwe mu bitabiriye inama ku mushinga wa gali ya moshi
Bamwe mu bitabiriye inama ku mushinga wa gali ya moshi

Mu nama yahuje Minisiteri z’ibikorwa remezo ku mpande zombi kuri uyu wa kabiri,Minisitiri w’ibikorwa remezo w’u Rwanda Amb Claver Gatete yavuze ko uyu mushinga uzatwara amafaranga menshi atahita aboneka imbere mu bihugu bishaka kuwushyira mu bikorwa,ari nayo mpamvu hagishakwa uko yaboneka kugirango uwo mushinga ubone gutangira.

Yagize ati:” Hari ukumvikana uko uyu mushinga uzakorwa n’abazawukora.Icya kabiri ni amafaranga.Ayo mafaranga si ayo leta ivana mu ngengo y’imari ngo ihite ishyiramo kuko ntabwo ari makeya, ni nayo mpamvu twifashishije banki nya Afurika y’iterambere (ADB), kugirango idufashe gushyiraho uburyo bwakorohereza leta zombi,turebe ko ishiobora kuba yatugira inama y’uburyo byakorwa,kandi ikanadufasha kubona ayo mafaranga hanze kandi ku kiguzi gitoya”.

Minisitiri gatete kandi yavuze ko igihe cyo gutangiza uyu mushinga gishobora kwigizwa inyuma,kuko hagomba no kubanza kumenyesha abakuru b’ibihugu byombi no kubagisha inama ku bibazo by’amafaranga agomba kujya muri uyu mushinga.

Minisitiri wa Tanzaniya ufite mu shingano ze ibikorwa - remezo
Minisitiri wa Tanzaniya ufite mu shingano ze ibikorwa - remezo

Yongeyeho ati:”Mbere yo gushyiraho ibuye ry’ifatizo,ubwo ni ukuvuga ngo akazi kose kagombye kuba karangiye.Niyo mpamvu muri iyi nama twavuze ko tugomba kugisha inama kugirango cya gihe bari bagennye cyo mu kwezi kwa 12 turebe ko twakigiza inyuma”.

Ku ruhande rwa Minisitiri w’ibikorwa remezo wa Tanzaniya Eng Isaac Kamwelwe avuga ko muri iyi nama banarebeye hamwe uko amafaranga azashorwa muri uyu mushinga ashobora kuzagaruka, bityo bakaba bagiye kubiganiraho n’abakuru b’ibihugu kugirango nabo bumve icyo babivugaho.

Ati:”Tugomba gutekereza uko nyuma yo gushora tuzagaruza ayo twashoye.Dukeneye kumenya uko ubwikorezi buzakorwa,n’aho ibyikorerwa bizava,hanyuma tukabona kwinjira neza mu nyigo yose.

Niyo mpamvu rero twemeranyije mbere na mbere kubanza kujya inama n’abakuru b’ibihugu.Dushobora kwemeranya gushyiraho ibuye ry’ifatizo muri uku kwa 12, ariko tugomba kubanza kumenyesha abakuru b’ibihugu byacu,nabo tukumva icyo babivugaho”.

Ni umushinga ufite ibyiciro 6, kuva ku cyambu cya Dar es Salam kugera I Kigali,ukazaba ureshya n’ibirometero 521.

Photo: Ruti

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka