Gukorera hamwe mu matsinda byabarinze guhora mu madeni

Abagore b’i Kibirizi mu Karere ka Gisagara bibumbiye mu mpuzamatsinda Koabikigi (Koperative Abishyize hamwe Kibirizi Gisagara) barishimira iterambere bagenda bagezwaho no kwishyira hamwe.

Anick Kantetere uyobora Koabikigi, mu murima w'imyumbati bahinze
Anick Kantetere uyobora Koabikigi, mu murima w’imyumbati bahinze

Nk’uko aba bagore babivuga, bahuriye muri Koabikigi ari abagore n’abagabo 570, ariko abagabo bo ni bakeya cyane kuko ari 15 gusa. Bose hamwe bari mu matsinda 19, kandi buri tsinda rigizwe n’abantu 30.

Muri aya matsinda bahuriramo bakazigama, hanyuma ufite umushinga bakamuguriza, akazishyura mu gihe cy’amezi atatu n’inyungu y’10%.

Kuva mu myaka itatu ishize, amahugurwa bagiye bahabwa n’umuryango Action Aid ajyanye n’ubuhinzi, gutinyuka kujya mu myanya ifata ibyemezo no gutegura ingengo y’imari yarabatinyuye, ku buryo bakora imirimo itandukanye kandi ubu bakaba bari mu nzira nziza y’iterambere.

Béatrice Nyirangarukiye yongereye inzu yasigiwe n'umugabo, ndetse ashyira mu nzu sima n'amashanyarazi
Béatrice Nyirangarukiye yongereye inzu yasigiwe n’umugabo, ndetse ashyira mu nzu sima n’amashanyarazi

Umwe muri bo witwa Béatrice Nyirangarukiye w’imyaka 70, avuga ko hashize imyaka 25 apfakaye. Muri ubwo bupfakazi yamenyereye gukorera urugo rwe nk’umugabo, ariko ngo amahugurwa yahawe ndetse no kugera aho abandi bari bakungurana ibitekerezo byamuteye kurushaho gushyira imbaraga mu gukorera urugo rwe.

Agira ati “Nafashe inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 200 mu itsinda, nagura inzu nyishyiramo na sima hasi, ndetse nshyiramo n’amashanyarazi. Ubu mfite n’ihene eshanu ndetse n’inka.”

Action Aid yamuhaye ikigega, ariko asabwa kwishakira ubushobozi bwo kucyubakira, maze yaka inguzanyo y’ibihumbi 70 mu itsinda, kandi ubu yarangije kuyishyura.

Asoza agira ati “Kera sinari nzi ko navugira no kuri telefoni, itsinda riranguriza ndayigura, none abuzukuru banyigishije uko bayikoresha. Rwose itsinda ni ryiza cyane. FPR yaradukoreye cyane. Yajijuye abagore n’abakecuru turimo, turajijuka, tumenya ko tugomba gukora tukiteza imbere, natwe tugasohoka nk’abandi bantu.”

Christine Manikuzwe, umukobwa wa Nyirangarukiye, we amaze imyaka ibiri gusa na we agiye mu matsinda. Ngo yayagiyemo umugabo we atabishaka ariko aza kubikunda abonye azanye amafaranga ibihumbi 20, n’inka yahawe n’itsinda.

Ati “Ntaratangira numvaga ntaho nakura n’amafaranga 100. Bagenzi banjye barambwira ngo ko uca inshuro, 200 mu cyumweru wayabura koko ? Nkajya ngenda ngahaha, nkabika 50, nkabika 100, bikageza kuwa gatandatu mfite 300 y’umugabane umwe.”

Béatrice Nyirangarukiye yahawe ikigega, ashaka amafaranga yo kucyubakira none we n'abaturanyi ntibakivoma kure
Béatrice Nyirangarukiye yahawe ikigega, ashaka amafaranga yo kucyubakira none we n’abaturanyi ntibakivoma kure

Ubu yishimira ko atakibura igitenge cyo kwambara kuko acyigurira, akabasha kujya mu bandi yambaye n’umwenda umeshe.

Usibye inka yahawe n’itsinda, ngo yabashije kugura n’ihene ebyiri. Ngo yatangiye no kwegeranya ubushobozi bwo kugura umucanga wo kuzatera inzu babamo we n’umugabo we n’abana babo batanu.

Undi witwa Mukangarambe Christine ubu ni umukuru w’umudugudu wa Mareba mu Kagari ka Kibirizi. Avuga ko mbere atarajya mu matsinda y’abagore atashoboraga gutinyuka kuyobora.

Ati “Nagiyeho nsimbura umugabo, ariko kuva najyaho umudugudu wanjye wahise uba intangarugero. Ibiyobyabwenge ni jye wa mbere wabiciye, nijoro nambara ipantalo nkajya ku irondo.”

Ubu ngo hamwe n’abana be bane baba mu nzu yiyubakiye anayishyiramo amashyanyarazi, nyuma yo gutandukana n’umugabo bapfuye ubusinzi no kumukubita. Nyamara akiri kumwe n’umugabo ngo babaga mu icumbi.

Annick Kantetere uyobora koperative Koabikigi, avuga ko kuba mu matsinda y’abagore, byatumye atinyuka gufata inguzanyo y’ibihumbi 500 muri Sacco, none ubu afite akabari karimo n’icyokezo, ndetse na butike.

Ibi yabitangiye atabyemeranywaho n’umugabo we wari witeguye kuzishyura inguzanyo umugore yananiwe, ariko ngo ntibyigeze bimubaho. Kuri ubu umugabo we atagifite akazi ka Leta (ni ingabo yavuye ku rugerero), ubu yishimira kuba babayeho neza.

Ati “Ibihumbi 100 ndabicuruza ku munsi. Urebye haba harimo nk’inyungu ya birindwi, ariko urumva ko ayo mafaranga aruta ibihumbi 40 umugabo yahembwaga. Umugabo wanjye akora ibye nanjye ngakora ibyanjye. Duhuriza hamwe, kandi ubu ntitugihora mu madeni.”

Amwe mu matungo ya Béatrice Nyirangarukiye
Amwe mu matungo ya Béatrice Nyirangarukiye

Kanterere ubu ngo yaguze Gaz ituma abasha kujya ku kazi asize atetse, amazi yo ntakiyakura kure kuko afite ikigega mu rugo, kandi n’icyo yifuje aracyigurira adategereje umugabo.

Ati “Ahubwo we ararenga akaba yagira icyo ansaba, kandi nkakimukorera nishimye. Nk’ubu telefone ye abana barayimennye, none ndi bujye kumugurira indi.”

Kantetere avuga ko muri rusange, uretse guhura bazigama mu matsinda, buri tsinda rigiye rifite aho rihinga, ibivuyemo na byo bigafasha abanyamuryango.

Uko guhura bagakorera hamwe, bituma banungurana ibitekerezo, bakagirana inama z’uko bakwitwara, haba mu buzima busanzwe ndetse no kwiteza imbere.

Kuri ubu ihuriro ry’ayo matsinda 19 ryahinze imyumbati kuri hegitari 15. Barateganya ko amafaranga bazakuramo bazareba icyo bayakoresha cyabagirira akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka