Gukora intebe mu mapine y’imodoka bimaze kumwinjiriza miliyoni 5RWf

Kalisa Parfait wo mu Karere ka Bugesera yiyemeje kurengera ibidukikije afata amapine ashaje y’imodoka akayakoramo intebe zo kwicaraho mu ruganiriro.

Izi ntebe zakozwe na Kalisa azigurisha ibihumbi 120RWf
Izi ntebe zakozwe na Kalisa azigurisha ibihumbi 120RWf

Uwo musore ufite imyaka 26 y’amavuko, afite ‘Atelier’ akoreramo izo ntebe mu Mujyi wa Nyamata.

Kalisa wari usanzwe akora umwuga w’ububaji, avuga ko yatangiye gukora intebe mu mapine y’imodoka muri Gashyantare 2017.

Avuga ko mu mezi umunani ashize akora izo ntebe amaze kwinjiza miliyoni 5RWf.

Akomeza avuga ko akora intebe zo mu ruganiriro. Intebe n’ameza bikoze mu mapine abigurisha ibihumbi 120RWf.Ipine y’’imodoka ishaje imwe ayigura 2000RWf.

Kalisa avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora intebe mu mapine y’imodoka nyuma yo kubona ko imbaho zo kubazamo ibikoresho bitandukanye zishobora kuzabura kubera ko amashyamba mu Rwanda ari make.

Agira ati “Nibwo narebye ipine nsanga nshobora kuribyazamo ikindi kintu aho kugira ngo baritwike rikanduza ibidukikije babuze aho barishyira. Nibwo nahisemo kurikoramo intebe n’ameza mbona abantu barabikunze nkomeza gutyo.”

Kalisa uri iburyo n'abakozi be bamufasha gukora intebe mu mapine
Kalisa uri iburyo n’abakozi be bamufasha gukora intebe mu mapine

Akomeza avuga ko nta gishoro gihambaye yatangiranye kuko yatangiye afite ibihumbi 10RWf gusa.

Ati “None kuri ubu maze gukuramo asaga miliyoni 5RWf kandi narishyuye abakozi batatu nkoresha. Ndateganya gufata ibindi bikoresho biba byarashaje na byo nkabibyaza umusaruro, aho kugira ngo bijye birushya abantu babuze aho kubita.”

Kalisa avuga ko bimusaba icyumweru kimwe ngo abe arangije gukora intebe n’ameza byo mu ruganiroro bikoze mu mapine.

Uwo rwiyemezamirimo avuga ko yanitabiriye imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba riherutse kubera mu Karere ka Kayonza.

Yemeza ko ubwo yajyanagayo izo ntebe abantu batandukanye bazikunze bamusaba ko nabo yabakorera izo kwicaraho. Ibyo byatumye ahabwa n’igihembo nk’umuntu wagaragaje ibintu bidasanzwe muri iryo murikagurisha.

Kalisa kandi ari muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bahatanira igihembo cyo ku rwego rw’igihugu. Yanahawe igihembo cy’ibihumbi 150RWf n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera.

Uwo musore yatanze n’akazi kuko akoresha abakozi batatu ahemba ibihumbi 80RWf buri kwezi.

Iyi ntebe ni iyo yakoze mu mapine
Iyi ntebe ni iyo yakoze mu mapine

Nzabirinda Jean Baptiste, umwe muri bo avuga ko kuri we byari inzozi kumva ko amapine ashobora kubyazwamo ibikoresho byo mu rugo.

Agira ati “Nabonaga abana bayakinisha andi bakayakoramo inkweto none uyu mugabo yaranzanye ampa akazi anyigisha gukora ibi bikoresho tubikuye mu mapine none ubu amafaranga nkorera aha amaze kungeza kuri byinshi.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mutware Antoine avuga ko ari amahirwe ku ruhande rw’akarere kuba bunguka urubyiruko rushobora guhanga imirimo iruteza imbere.

Agira ati “Turabyishimira cyane kuko abahanze utu dushya banagira uruhare mu guha urundi rubyiruko akazi.”

Akomeza agira ati “Akarere kiyemeje kujya buri mwaka gakoresha amarushanwa y’udushya mu kubikundisha urubyiruko kandi uyu Kalisa akaba yarahembwe muri ubwo buryo.”

Mutware yongeraho ko bafata urubyiruko rufite udushya n’indi mishinga, bukabahuza n’ibigo by’imari n’ibigega byunganira urubyiruko.

Reba uko akora intebe mu mapine

Ipine ry'imodoka rishaje ni imari ikomeye kuri Kalisa
Ipine ry’imodoka rishaje ni imari ikomeye kuri Kalisa
Ararifata akarisiga "verni"
Ararifata akarisiga "verni"
Atangiye kuritunganya ngo arikoremo intebe
Atangiye kuritunganya ngo arikoremo intebe
Kalisa yicaye mu ntebe yakoze
Kalisa yicaye mu ntebe yakoze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Atuye he.

Ndashaka gukora komande! !!!

Evariste yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Mwene data Soyeux courageux. Gusa igitekerezo ni cyiza ariko kubinoza ni ikindi.

Jye najya inama iteye itya:

1. Ariya mapine agomba nayo kuyafunika kubryo bunoze akoresheje IGITAMBARO gikomeye cyangwa se Uruhu,

2. Mukunoza isura jye mbona yagerageza muguhuza ipine yo hasi ikoreshwa nka siege n’iyo hejuru ikoreshwa nk’urweganmiro yashaka uko mugufurika naho hafunikwa kuburyo umuntu ubireba adahita abona ko ari amapine keretse uwo yabibwira.

3. Aduhe Adresse ye yuzuye tuzamusure. ndavuga aho atuye exactement kuburyo umuntu yakizana, son numero de telephone, n’ibindi abona ko byafasha abamugana kumugeraho.

Bishop BENEGUSENGA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-07-2019  →  Musubize

igitekerezo cyiza vraiment....nakomerezaho uyu mu jeune, ndibaza iri ni itangiriro azagenda akosora ibitagaragara neza nkariya mapine akayapfuka.

Sacré yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Nagerageze afunike ayo mapine kuko biragaragara nab, ubundi couragemu kwihangira imirimo.

mamy yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Muraho, ndashima uwo mu jeune cyane rwose nakomereze aho kandi murabona ko azavumbura n’ibindi.

RUTA yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

courage kabisa ngaho nakabye impanoye imana Izayimuheremwumugisha ariko nagire nabandi atoza

jonh yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Uyu muvandimwe aravumbuye kabisa ,yarakwiye igihembo.
Gusa ashake uko afunika iriya pneu ntigaragare byaba byiza kurushaho.

iraguha yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Ibyo uvuga ni ukuri nanjye nabibonye. Igitekerezo ni kiza ariko products ze ntiziryoheye ijisho. Nashake uburyo anoza ibikorwa bye ashake ibitambaro byiza kandi bikomeye byo gufunika apana similicuir kandi ayo mapine areke kuboneka cyane ko ubona atanasa ngo usange umwe yicaye kuri Good year undi kuri Michelin nk’aho azikorera pub. Urabona ko bikonjonjoye rwose.

Lily yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Iki gitekerezo yaragikopeye kuko siwe wambere wabikoze ariko nabyo ni ibyo gushyigikira. Tugomba guhora dushaka ibyaduteza imbere aho byava hose bipfa kuba bigendeye ku murongo igihugu cyacu cyihaye. Murakoze.

Anaclet H yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka