Guhonda amabuye byabakuye mu bushomeri

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke bakora akazi ko guhonda amabuye bavuga ko byabahinduriye ubuzima bikanabakura mu bushomeri.

Abakora aka akazi mu Murenge wa Gakenke, bavuga ko mbere birirwaga bazerera kubera kubura icyo bakora ku buryo abenshi nta cyizere cy’ubuzima bari bafite.

Akazi ko guhonda amabuye karabatunze kandi kakanabafasha mu mishinga itandukanye.
Akazi ko guhonda amabuye karabatunze kandi kakanabafasha mu mishinga itandukanye.

Ngo iyo amabuye bahonze yuzuye imodoka yo bwoko bwa Fuso cyangwa Daihatsu bakayagurisha, bituma buri umwe acyura amafaranga atari munsi y’ibihumbi 15Frw ku cyumweru.

Fuso kuyuzuza ngo bisaba hagati y’iminsi itatu n’icyumweru bitewe n’imbaraga z’uwayikozeho, ikagurishwa abarirwa mu bihumbi 40Frw, ariko hakavamo umusoro w’i 8000Frw n’ayo kwishyura abayipakiye na we agasigarana hagati ya 15.000Frw na 17.000Frw.

Niyigena Jean Baptista wo mu Murenge wa Gakenke, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse kuko guhonda amabuye byamuhaye icyizere cy’ejo hazaza.

Agira ati “Akazi nkora kahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko kanfasha kwiteza imbere. Ubu mfite ingurube eshanu mu rugo.

Nyuma yo kubona ko bibateza imbere, basaba urundi rubyiruko gukura amaboko mu mifuka bakihangira imirimo.
Nyuma yo kubona ko bibateza imbere, basaba urundi rubyiruko gukura amaboko mu mifuka bakihangira imirimo.

Maze gukura muri aka kazi kandi nkaba nteganya ko wenda muri uyu mwaka nazagera ku nka, kuko iyo nkoze nkuramo amafaranga ibihumbi 15 kuri buri modoka mpakiye.”

Nizeyimana Theogene, na we wo muri uyu murenge, avuga ko kuva yatangira aka kazi, yabashije kwiyubakira inzu y’ibihumbi 700Frw, kandi ashobora no gukorera ibihumbi 100Frw ku kwezi.

Ati “Sinabura aya mituyu ku buryo icyo nkeneye cyose ndakibona, kuko ndayahonda nagezemo i Daihatsu umuntu uba uyakeneye akanyura hano akagura ibihumbi 17.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Bisengimana Janvier, avuga ko bajya bahuza urubyiruko n’abafatanyabikorwa babahugura mu bijyanye no kwihangira imirimo bahereye ku bushobozi bucye bafite.

Ati “Nyuma yo kubona ko nta hantu hahari urubyiruko rwahugurirwaga bashizeho ikigo kibafasha kubereka amahirwe yo kubona imirimo, kikabahugura kikabereka inzira zihari n’ubushobozi buhari noneho bakabasha kwihangira imirimo kuko babahugura ku mahugurwa bashaka yose mu rwego rwo kwihangira imirimo.”

Abakora akazi ko guhonda amabuye basaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko hari byinshi umuntu ashobora gukora akabona amafaranga bitamusabye igishoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kabisa murakoze KTD,Niga Development Studies igitumye mbandikira nukubamenyesha ko tubashimira uburyo mwegera abaturage iyo mubyaro(decentralization) mukamenya aho bageze biteza imbere natwe bikadufasha
so,Cong’s for the excellent work you are doing on field and we appreciate sincerely speaking
"Be the Change You want To be on The World"-Mahatma Ghandi.

Gishayija Albert yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka