Guhindura imicungire y’ikiyaga cya Kivu byongereye umusaruro wacyo

Abarobyi n’abacuruza isambaza mu Karere ka Nyamasheke basigaye babona umusaruro mu Kivu, nyuma y’aho bafashijwe guhindura uburyo bw’imicungire y’icyo kiyaga.

Kubera gucunga neza ikiyaga umusaruro w'isambaza wariyongereye
Kubera gucunga neza ikiyaga umusaruro w’isambaza wariyongereye

Hashize iminsi abarobyi bo mu Karere ka Nyamasheke beguriwe ububasha bwo gucunga ikiyaga cya Kivu kivuye mu maboko y’itsinda rya KISENYA (Kivu security Nyamasheke).

Simbarikure Emmanuel umwe muri abo barobyi, avuga ko mbere wasangaga ngo iryo tsinda nta cyo rikora ngo rikumire ba rushimusi bakoreshaga imitego itemewe, ibyo bigahora bidindiza umusaruro w’ibikomoka mu kiyaga.

Agira ati “Bacungaga ikiyaga bashyiramo imitego itemewe ariko ubu dusigaye twicungira ikiyaga nk’abarobyi, turwanya iyo mitego itemewe, bigatuma umusaruro wiyongera.”

“Njye namaze amezi abiri ntarabona nibura ibiro 10 by’isambaza ariko ubu nabonye ibiro bigera kuri 50.”

Umusaruro wabaye mwinshi ku mbuga y'ubwanikiro bw'isambaza
Umusaruro wabaye mwinshi ku mbuga y’ubwanikiro bw’isambaza

Ndahayo Eliezer, umuyobozi wa koperative y’abarobyi yo mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko bari barambiwe gukorera ubusa kuko abenshi bacyuraga ibiro bitarenze bitanu ku munsi.

Ati “Twagiriwe inama n’akarere ndetse n’abashinzwe umutekano bitewe n’akajagari kari kari mu kiyaga. Baradufashije cyane kugira ngo ba rushimusi barwanywe.”

Niyibizi Ntabyera Hubert, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, avuga ko byari bikwiye kongera imbaraga mu kuwanya ba rushimusi mu kiyaga cya Kivu, kugira ngo gikomeze gitange umusaruro.

Ati “Gucunga ikiyaga si ibintu byoroshye. Ni kinini rwose nabo turabashimira barakoze. Ari ukurwanya izo za magendu, kaningini n’ibiyobyabwenge. Ariko hari inenge twababonyeho turavuga tuti ese dusubijemo abarobyi ntibyaba byiza kurushaho ni cyo twabashyiriyeho.”

Kugeza ubu, ikiyaga cya Kivu kiri mu by’ibanze bitunze abatuye mu Ntara y’Uburengerazuba. Ariko haracyagaragara imbogamizi ko hakiri ibidindiza uburobyi birimo cyane cyane imitego itemewe yanze gucika, nka kaningini n’ibingumbi byangiza isambaza zikiri nto.

Abarobyi bifuza ko ari bo bazajya bahora bicungira ikiyaga kubera ko babikora neza umusaruro ukiyongera
Abarobyi bifuza ko ari bo bazajya bahora bicungira ikiyaga kubera ko babikora neza umusaruro ukiyongera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka