Guha abafundi impamyabushobozi bizaca akajagari kagaragara muri uyu mwuga
Leta ifite icyizere ko gahunda yo guha abafundi impamyabushobozi bataciye mu mashuri izagabanya akajagari kagaragaraga muri uyu mwuga bikanongerera agaciro abawukora, nk’uko biri muri gahunda ya leta yo guhanga imirimo itari iy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Iyi gahunda nshya igamije gusuzuma ubumenyi bw’abakora umurimo w’ubwubatsi bazwi nk’abafundi, igahera ku gihe bawumazemo kuko abenshi muri bo bawukora batarawunyuzemo ari nabyo bitera akajagari, nk’uko ba nyir’ubwite babyitangariza.

Arcade Muhayemungu, ukorera mu Karere ka Ngoma, avuga ko bafite ikibazo cy’abantu benshi bashaka gukora uwo murimo kuko uba usa n’amahungiro, nk’uko nawe yagiyemo ubwo yavaga mu kazi k’ubwarimu mu myaka 20 ishize awutangiye.
Agira ati “Akajagari kariho kandi kuko umwuga w’ubufundi uteraniyemo abenshi n’abatarize, n’umuyedi araza akakubwira ati ndashaka kwiga igifundi ukamwigisha. Ejo nawe niwe ugenda agatangira akubaka.”

Gusa ku rundi ruhande yemeza ko ari umwuga ushobora gutunga nyirawo mu gihe awufashe nk’akazi kiyubashye, kuko usanga abenshi bamarira amafaranga bahabwa mu nzoga no mu ndaya bibwira ko n’umunsi ukurikiraho batazabura akazi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe guteza imbere ubumenyingiro, Albert Nsengiyumva avuga ko iyi gahunda ije yiyongera ku zindi gahunda za leta zo kongerera ubumenyi abakora imirimo iciriritse, mu rwego rwo kuzamura ubumenyi n’ubukungu bwabo n’ubw’igihugu muri rusange.

Ati “Nitumara gushyiraho iyi gahunda ikanoga, tuzaganira n’ababishinzwe barimo Minisiteri y’umurimo, urugaga rw’abikorera n’abandi bose, kugira ngo ya mpamyabushobozi iguhe n’imbaraga mu mafaranga.”
Ku wa kane tariki 2 Mata 2015, ku ikubitiro ry’iyi gahunda yahereye ku bagera ku 100 bahagarariye abandi hirya no hino mu gihugu bahabwa impamyabushobozi ugereranyije n’abafundi basaga ibihumbi 40, nk’uko bitangazwa n’urugaga rwabo, STECOMA.
Ariko Ikigo gishinzwe ubumenyingiro (WDA) gitangaza ko uyu mwaka uzasoza abagera ku bihumbi 3 ari bo bamaze kuzihabwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje gusanga uwamenye uwomwuga awukuye mukiyede ariwe urigukoresha ubifitiye diplome yitwajengo aziranye na boss.Nabyo babyigeho
Birababaje gusanga uwamenye uwomwuga awukuye mukiyede ariwe urigukoresha ufite diplome.