Gisagara: Urubyiruko ruracyakeneye gushishikarizwa gukora

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gisagara baratangaza ko bamaze kumva akamaro ko kwihangira umurimo no gukora bakiteza imbere byatangiye kubaha umusaruro, ariko bakanavuga ko hakiri urugendo kuko hari abagishaka kurya batakoze.

Ndizihiwe Jean Claude w’imyaka 18, ni umusore wiga mu mashuri yisumbuye mu murenge wa Kansi. Yorora amatungo magufi, arimo ihene esheshatu n’ingurube ebyiri, avuga ko byavuye mu mabokoye.

Gisagara Bamwe mu rubyiruko bahagurukiye kwiga imyuga.
Gisagara Bamwe mu rubyiruko bahagurukiye kwiga imyuga.

Ati “Umuntu iyo ashaka ikintu aragiharanira kandi akigeraho. Natangiye mfite urukwavu nahawe n’ababyeyi, ruza kubyara ndagurisha ngura ihene none ngeze ku matungo 8, kandi ntibimbuza kwiga.”

Mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gisagara hagenda hagaragara urubyiruko rwitabira gukora, aho mu murenge wa Save ubu benshi bahagurukiye kwiga no gukora imyuga mu gakiriro kahubatse, abandi bakajya kwiga indi myuga itandukanye mu mujyi wa Huye.

Bamwe muri uru rubyiruko ariko banavuga ko bagiye bafite bagenzi babo badakozwa iby’umurimo, ndetse rimwe na rimwe ugasanga barafatirwa mu bikorwa by’ubujura kuko bakenera kurya ariko ntibakunde gukora.

Urubyiruko rugenda rwiga imyuga itandukanye igamije ku ruteza imbere.
Urubyiruko rugenda rwiga imyuga itandukanye igamije ku ruteza imbere.

Maniraho Joseline utuye mu murenge wa Save ati “Nyine usanga kugera ubu n’ubwo dushishikarizwa gukora hari abakizerera badakora, mwahura akakubwira ngo ngurira rimwe kandi afite amaboko nawe, abandi ugasanga nibo bafatirwa mu bikorwa by’ubujura.”

Bamwe mu rubyiruko rutagira umurimo mu karere ka Gisagara bakunze kuvuga ko babiterwa no kuba batagira igishoro ngo bahange imirimo, abandi bakavuga ko banki zitemera kubaguriza amafaranga kuko nta ngwate bagira.

Kuri iki kibazo cy’amikoro ariko, umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi ahamagarira urubyiruko kwishyira hamwe kuko ariho babona imbaraga ndetse bwaba n’ubufasha bakaba babubonera mu makoperative.

Ati “Gutera inkunga umuntu ku giti cye ntibyashoboka niyo mpamvu tubasaba buri gihe kwitabira kujya mu makoperative aho babasha no kungurana ibitekerezo ndetse bakanahugurwa.”

Kugera ubu mu batuye akarere ka Gisagara, imibare igaragaza ko 66% ari urubyiruko, akaba ariyo mpamvu bashishikarizwa gukora ngo bateze imbere akarere kabo.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka