Gisagara: Miliyoni 39 zashowe mu iterambere ry’urubyiruko

Nyuma yo kubona ko mu Karere ka Gisagara hari urubyiruko rwinshi rudafite imirimo, ubuyobozi bw’aka karere bwiyemeje kubatera inkunga mu kwihangira imirimo, buremera abafite imishinga myiza.

Jeannette Mukasekuru ahangaha ahabohera imipira ariko akanahacururiza
Jeannette Mukasekuru ahangaha ahabohera imipira ariko akanahacururiza

Jean Paul Hanganimana, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko haremewe urubyiruko 130 ruturuka mu mirenge 13 igize Gisagara, muri gahunda bise “Kuremera Programme” baterwamo inkunga n’Ikigo cya Leta gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA). Buri wese yahawe ibihumbi 300 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Muri buri murenge haremewe abantu 10 b’urubyiruko bagaragaje imishinga myiza kurusha abandi, batoranyijwe muri 30 bari bahuguwe ku gukora imishinga no kuyikurikirana, muri buri murenge.

Abaremewe bavuga ko batangiye urugendo rugana iterambere. Jeannette Mukasekuru utuye mu Murenge wa Gishubi, yarangije amashuri yisumbuye, abonye atazapfa kubona akazi ajya kwiga imyuga kuri Yego Center ya Gisagara.

Yize kuboha ibikapu n’imipira, hanyuma yaka inguzanyo muri Sacco agura imashini yo kudoda imipira, ariko iza kumupfana.

Yaje gushumbushwa imashini na Yego Center, hanyuma amenye gahunda ya “Kuremera programme” akora umushinga wo kwagura ibikorwa bye, ibihumbi 300 arabihabwa.

Imashini Mukasekuru yifashisha mu kuboha imipira
Imashini Mukasekuru yifashisha mu kuboha imipira

Icyakora yahise abyifashisha mu gushinga kantine. Agira ati “Nabonye kwirirwa nicaye ndindiriye uza gukoresha umupira atari byo, mpita nshinga kantine. Igihe nta mukiriya wo kubohera, nzajya mba ndimo ntanga icyayi, igikoma n’ibiryo.”

Ubu afite kantine ebyiri hafi y’umurenge wa Gishubi. Amaze ibyumweru bibiri abitangiye kandi ngo yizeye ko bizagenda, dore ko umugambi afite ari uwo gutera imbere. Afite abakozi batatu. Umwe umwe muri buri kantine, n’uwo bafatanya kuboha imipira.

Steven Nzamwita na we yabonye iyi nkunga. Na we yarangije amashuri yisumbuye abona atazabona akazi, maze ibihumbi 18 yari yarasaguye ku yo ababyeyi bamuhaga akiga ayashora mu buhinzi bw’inyanya.

Yari asigaye ahinga inyanya, ubutunguru n’amashu kuri ½ cya hegitari, agakuramo amafaranga agera ku bihumbi 500 amaze guhemba abakozi. Yiteguye kugura imashini yuhira kugira ngo azajye ahinga igihe cyose, kandi azongera n’ubuso bwo guhingaho.

Ati “Ndateganya kwagura nkazajya ngemurira n’amasoko ya kure.”

Yakoreshaga abakozi batandatu bahoraho, ariko arateganya ko na bo baziyongera namara kwagura ubuso bwo gukoreraho.

Akarere ka Gisagara karateganya kuremera urundi rubyiruko 130 muri uyu mwaka ndetse n’izakurikiraho, kuzageza mu mwaka wa 2024. Ariko noneho bazashishikarizwa gukorera hamwe.

Hitezwe ko urubyiruko ruzaremerwa ruzagira uruhare mu kugabanya ubushomeri kuko ubwarwo ruzaba rufite akazi, rukanagatanga kuri bagenzi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NGisagara komerezaho.
No dukorana umurava ndahamya ko nta kizatunanira.
Abayobozi bacu bacu bari ku mpembe zombi natwe ntituzabatenguha.

Eddie yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka