Gisagara: Kwiga imyuga byabahaye icyizere cy’ejo habo heza

Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara ruravuga ko kwiga imyuga rukaba rwaranatangiye kuyibyaza umusaruro biruha kwizera ko ejo harwo hazaba heza kurushaho.

Gisagara nk’akarere kagizwe n’icyaro gusa, bikunze kugaragara ko urubyiruko rwaho ruhahunga rukajya gushaka imibereho mu mijyi yegereye aka karere nka Huye. Muri iyi minsi ariko rumwe mu rubyiruko rwaho ruri kwihatira kwiga imyuga itandukanye ishobora no kuruha imibereho rutagombye kujya ahandi.

Munyaneza Jean Claude w’imyaka 24 umwe muri uru rubyiruko, avuga ko nawe yabanje kujya gushaka akazi aho yatwaraga imizigo mu mujyi wa Huye, mu mwaka wa 2013 akigira inama yo kwiga umwuga wamufasha kazamuka, maze yiga gusudira.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014 Munyaneza akora mu gakiriro gaherereye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara kandi avuga ko abona bimufasha kurusha igihe yakoraga akazi ko kwikorera imizigo.

Ati “Mbere amafaranga nakoreraga mu mujyi nikorera imizigo ntiyashoboraga kunzamura kuko nakuragamo icyo kurya gusa, gusudira nabyo sinavuga ko bimaze kunkiza ariko byibura byo bimpa icyizere kuko nk’ubu maze kwigurira ihene 4 mu gihe kitageze ku mwaka, numva rero nzazamuka nta kibazo”.

Urubyiruko rwize imyuga runayikora ruvuga ko iruha icyizere cy'ejo hazaza heza.
Urubyiruko rwize imyuga runayikora ruvuga ko iruha icyizere cy’ejo hazaza heza.

Bimenyimana Patrice nawe utuye muri uyu murenge wa Save akaba umwe mu rubyiruko rwaho, yize kubaza. Amaze kumenya gukora inzugi n’amadirishya. Kuri we ngo uyu mwuga umuha icyizere cyo gutera imbere ndetse no kugira ubuzima yifuza.

Ati “Nkimara kuva mu ishuri mu mwaka wa 2011 kubera kubura amafaranga y’ishuri nahise numva ubuzima bugiye kuba bubi, ariko mu mwaka wa 2013 nabonye uko niga imyuga none ubu ndakora, amafaranga agenda aza ubu noneho n’umugore namushyira mu rugo ntansonzane”.

Si aba gusa kuko na Niragire Gloriose utuye mu Murenge wa Kibirizi amaze kuzamuka kubera umwuga wo gutunganya imisatsi. Niragire amaze kubyarira iwabo mu mwaka wa 2012 ubuzima bwaramukomeranye nk’uko abivuga, kuko byabaye ngombwa ko ajya kwicumbikira akanihahira.

Yabayeho aca inshuro nyuma aza kwegera bagenzi be bajyaga kwiga gusuka imisatsi mu mujyi wa Huye nawe ariga ubu akora ibiraka ahantu henshi ku buryo atakigira ikibazo ngo ananirwe kugikemura.

Ati “Ntabwo nshobora kubura ibihumbi 10.000 cyangwa 15.000 mu cyumweru, mbivanye mu gusuka abantu. Maze umwaka n’amezi 5 muri aka kazi ariko ubu niguriye ikibanza kandi numva nzanacyubaka”.

Uru rubyiruko ruvuga ko rwamaze kubona ko ibanga ryo gutera imbere ari umurimo, rukaba rusaba abagitegera amaboko abandi n’abagishyize amaboko mu mifuka ko bahaguruka bakiga gukora maze bagatera imbere.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abarangije mu mashuri y’imyuga nibo batanga ubuhamya bw’ibyo bagezeho urugero rufatika ni uru rw’aba bana batanga ubuhamya bw’ibyo bagezeho

hamida yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka