Gisagara: Kugira ingengo y’imari mu ngo bizabafasha kumenya kuzigama

Abatuye Akarere ka Gisagara barahamya ko ari ngombwa ko nabo bagira ingengo y’imari mu ngo igamije kubafasha gucunga umutungo wabo.

Ni nyuma y’amahugurwa bahawe n’umushinga Global Communities uterwa inkunga n’umushinga USAID Ejo heza.

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Save, Mamba, Mukindo ndetse na Kansi yo mu Karere ka Gisagara barahamya ko nyuma y’amasomo bamaze guhabwa arebana n’imicungire y’umutungo, ubu bafashe ingamba zo gucunga neza imari binjiza mumiryango yabo.

Abantu 148 nibo bamaze guhabwa amahugurwa ku igenamigambi n'ubwizigame mu miryango.
Abantu 148 nibo bamaze guhabwa amahugurwa ku igenamigambi n’ubwizigame mu miryango.

Ubu ngo babasha gucunga ibyinjira mu ngo zabo byaba ibikomoka ku buhinzi no ku bworozi, cyane ko ngo mbere batagaguzaga amafaranga yose bagura n’ibyo batari bashyize muri gahunda, ibi rero bakaba babifata nk’ingaruka z’uko batari bazi kwizigamira mu miryango.

Agnes Mukarusanga umwe muri aba baturage ati “Mbere iwacu twahoraga mu bukene, ugasanga buri gihe turarira ko ntacyo dufite mu nzu, ariko twaje kubona ko twabiterwaga no kutamenya kuzigama, na duke twazaga twaradutagaguzaga mu bitari ngombwa bitanateganyijwe”.

Uyu mutegarugori avuga ko ubu aho yahuguriwe yatangiye kubona ko ikibazo bari bafite mu rugo rwe kitari gishingiye ku bukene ahubwo cyaterwaga no gufata nabi ibyo babona.

Aba baturage kandi bavuga ko byabatinyuye gukorana n’ibigo by’imari nk’imwe mu nzira ziganisha ku iterambere ry’umuturarwanda.

Mahirwe Vincent utuye mu Murenge wa Save yagize ati “Byanadutoje kugana SACCO ubu rwose umuntu akora agashinga ntatinye kujya kuguza kandi bakamuguriza agakora akanishyura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Hesron Hategekimana avuga ko USAID ejo heza ibafasha gushishikariza abaturage mu gukora igena migambi ndetse no kwesa imihigo y’umuryango. Ibi nawe akemeza ko bituma aba baturage batinyuka gukorana n’ibigo by’imari.

Ati “Ubu bukangurambaga bukorwa na USAID ejo heza bugira icyo bubasigira kuko usanga abaturage basigaye batinyuka gukorana n’ibigo by’imari, kandi natwe nicyo tubasaba kujijuka bakamenya gufata neza ibyo binjiza, bagahanga imishinga bagakora bakiteza imbere”.

Nk’uko bitangazwa n’umushinga USAID ejo heza hamwe na peace corps Rwanda, abaturage 148 bo mu Karere ka Gisagara nibo bahawe impamyabumenyi ku masomo y’igenamigambi n’ubwizigamire mu muryango ku ikubitiro.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwiga kwizigamira cyane mu miryango bizamura ingengo y’imari y’urugo bityo yretse no muri gisagara tukaba dusaba abanyarwanda ko bose babikangukira

kenzo yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka