Gisagara: Inyungu z’umudugudu w’icyitegererezo zatangiye kugera ku bawutuye
Abatuye mu Mudugudu wa Zihari, Akagari ka Muyira, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara, barashima ko batangiye kugerwaho n’ibikorwa bigamije kugira Zihari Umudugudu w’ikitegererezo, ibikorwa bihuriweho n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gisagara mu iterambere (JADF).
Ibi aba baturage babitangaje ubwo mu muganda ngarukakwezi wabaye kuwa gatandatu tariki ya 25/10/2014, hakorwaga amaterasi y’indinganire ku butaka bwahujwe abawutuye bazajya bakoreramo.
Umudugudu wa Zihari utuwemo n’imiryango isaga 200. Uyu mudugudu ugizwe n’ibyiciro binyuranye by’abaturage nk’abari barasigajwe inyuma n’amateka, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abavuye muri nyakatsi no muri ntuye nabi, bose ahanini bahuriye ku kuba mbere bari abakene.

Ibikorwa bimaze gukorwa muri uyu mudugudu birimo nko gushyira isima ku mazu, kubaka ibigega bifata amazi, kuhageza amazi, koroza abahatuye, guca imihanda no kubaka uturima tw’igikoni. Mu bikorwa biri imbere hanateganijwe kuhageza umuriro w’amashanyarazi.
Mukamana Thérèse w’imyaka 62 utuye muri uyu mudugudu agira ati « mbere nta hantu nagiraga mba, nabaga hepfo iyo mu bikombe mu nzu y’ibyatsi, ndi incike sinagiraga n’uwo tuganira, nari nigunze pe, ubu rero ndashima kuko ntuye neza hano mu mudugudu nta kibazo ».

Nk’uko Léandre Karekezi, umuyobozi w’akarere ka Gisagara abisobanura, uyu mudugudu uhuriweho n’abafatanyabikorwa bose ngo uzaba urubuga rwo kugaragaza icyo bakora ndetse unazanire inyungu abawutuye.
Ati « Umudugudu w’icyitegererezo uri gukorwa n’abafatanyabikorwa nabigereranya n’icyapa aho buri mufatanyabikorwa agira icyo akora maze uwaza wese tukamwereka icyo abafatanyabikorwa b’akarere bakora hano, mbona kandi ari igikorwa gikomeye kuri aba bahatuye ».

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba akaba n’imboni ya guverinoma mu karere ka Gisagara, avuga ko kuba abafatanyabikorwa bako bariyemeje gushyira hamwe imbaraga mu guteza imbere imiturire ari inzira nziza yo kwihutisha iterambere.
Ati « Iki ni igikorwa cy’ingirakamaro aba bafatanyabikorwa batekereje, kuko umudugudu w’icyitegererezo uzanamurikira indi ishake gusa nawo ku buryo mbona ari igikorwa cyiza mu iterambere ».

Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
BANYAKUBAHWA MWOHEREZEAMAFARANGAKU 0781103347 mumeubufasha
imidugudu y’icyotegererezo yakemuye byinshi uko yakuye abantu mu manegeka maze ikabasangisha iterambere aho ubu usanga ubuzima bwararushijeho gutera imbere