Gisagara: Barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe y’imirimo babona
Bamwe mu baturage bahawe akazi mu bikorwa byo guca imirwanyasuri no gutera ibiti ku nkengero z’umugezi w’Akanyaru mu Murenge wa Mamba ho mu Karere ka Gisagara bavuga ko iki ari igikorwa cyiza, kuko ngo uretse kubungabunga ubutaka bwabo baburinda isuri ngo bizanabafasha mu iterambere ryabo.
Aha bavuga ko bazabasha kwigurira amatungo yo korora, gutunganya aho batuye, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana babo amafaranga y’ishuri no kwizigamira cyane ko iyi mirimo itazahoraho.
Nsanzimana Céléstin umwe muri aba baturage ati “Nimara guhembwa nzikenura, ngure amatungo norore, sinzabura ubwisungane mu kwivuza n’abanjye kandi nzanabasha kwivugururira inzu ntuyemo n’umuryango wanjye”.

Mukeshimana Véstine umwe mu rubyiruko rwabonye akazi muri ibi bikorwa nawe avuga ko bizamufasha kuzamuka kuko azabona amafaranga make make azamufasha kuba yakora undi mushinga ku ruhande ubyara inyungu ukazakomeza ku mugoboka n’igihe aka kazi kazahagarara.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Hategekimana Hesron, avuga ko kuba abaturage bahawe akazi muri ibi bikorwa ari amahirwe kuri bo bityo bagaharanira ko uyu mushinga utazabasiga uko wabasanze, ahubwo ugomba kubafasha kwikenura ariko banateganyiriza ejo haza kandi bakabungabunga ibi bikorwa.
Ati “Igihe habonetse ibikorwa nk’ibi bibaha akazi, ni amahirwe meza yo kubibyaza umusaruro urambye, amafaranga avuyemo ntimuyasesagure ahubwo mukayakoresha ibikorwa bibyara izindi nyungu, mukitabira kwizigama no mu mabanki”.
Uyu mushinga wateguwe n’Akarere ka Gisagara gafatanyije n’ikigega FONERWA gishinzwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Biteganyijwe ko uzamara imyaka 3 ukazakorera mu mirenge 8 y’Akarere ka Gisagara ikora ku nkengero z’umugezi w’Akanyaru, ahazakorwa imirwanyasuri kuri hegitari ibihumbi bine, amaterase y’indinganire kuri hegitari 800, gutera imigano kuri km 53 k’umugezi w’Akanyaru, hazubakwa kandi ikigega gifata amazi y’imvura mu Murenge wa Nyanza.
Ibi byose bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri n’igice bikazanaha akazi abaturage bagera ku bihumbi 10.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|