Gisagara: Bamaze kumenya akamaro ko kwishyira hamwe
Abanyamuryango ba koperative COATB Gisagara, y’abakora umurimo wo kubaka, baravuga ko bagenda basobanukirwa n’akamaro ko kuba hamwe, aho babona ko bizabazamura mu ntera ndetse n’ibikorwa byabo bikarushaho kumenyekana.
Mukeshimana Lucie, umukobwa uri muri iyi koperative akaba yarize ibijyanye n’ubwubatsi, aravuga ko yishimira kuba ari muri koperative kuko ngo kuba bari hamwe bizatuma ijwi ryabo ryumvikana nk’igihe bakeneye ubuvugizi, kandi ngo bikazanatuma akazi kabo kagira agaciro bahembwa neza binyuze mu mucyo no mu mabanki bityo no kwizigamira bikoroha.
Ati “Ngiye nko gukora ahantu ngapatana ariko bakanyambura, biroroshye ko koperative yankorera ubuvugizi kuruta kuba nabyivugira, kuko koperative igizwe n’abantu benshi yo yandengera kandi ikavuga ikumvwa”.
Hategekimana Innocent nawe uri muri iyi koperative avuga ko uku kuba hamwe kw’abafundi bizatuma bagira ingufu zisumbuyeho, bityo bagashobora kuba batsindira n’amasoko akomeye.
Ati “igihe cyose abantu bari hamwe bagira imbaraga, ni nabyo twigishwa kenshi ko tudakwiye kuba banyamwigendaho, ko ahubwo dukwiye kuba hamwe tugafashanya tugatizanya imbaraga n’ibitekerezo maze tugatera imbere”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi avuga ko amakoperative icyo abereyeho ari uguhuza abantu nyine bagakorera hamwe kandi bakungurana inama buri gihe, kuko nta watera imbere ari wenyine ahubwo igihe cyose akeneye amaboko n’ibitekerezo by’abandi.
Ati “Ntawe ukwiye kuba nyamwigendaho, gukorera hamwe nibyo bishobora kubazamura kandi bagatera imbere”.
Ikindi abari mu makoperative bakangurirwa ni ukwitabira gukorana na za banki bakamenya kwizigama no kuguza bakagura ibikorwa byabo, kandi bakajya bitabira n’ibiganiro nka “Ndi Umunyarwanda” bigamije kububaka hagati yabo.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|