Gisagara: Bamaze kubona ibyiza byo gutura ku mudugudu

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara mu baravuga ko bamaze kubona ibyiza byo gutura ku mudugudu mu gihe bahatujwe babyangira.

Gahunda yo gutura ku mudugudu ku batuye mu cyaro yashyizweho kugira ngo abari basanzwe batuye ahatagerwa n’ibikorwaremezo nabo bibashe kubageraho maze bazamuke mu iterambere.

Iyi gahunda ariko siko yahise yumvwa na bose cyane ko byasabaga ko abantu bimuka mu masambu yabo bakajya kugura ahegereye ibyo bikorwa akenshi haba hanafite agaciro gasumbye ak’aho babaga batuye mu bikombe.

Mukeshimana Cancilde umwe mu batuye uyu murenge ati « Kudukura mu bikombe aho twabaga ntibyari byoroshye kuko aha ku muhanda hari hahenze ikindi kandi nka njye kunyumvisha ko ngomba kujya kugura ubutaka mfite ubwanjye ntibyumvikanaga ».

Gutura ku midugudu byatumye abaturage bafunguka mu mutwe kandi begera ibikorwaremezo.
Gutura ku midugudu byatumye abaturage bafunguka mu mutwe kandi begera ibikorwaremezo.

Aba baturage bavuga ko uyu munsi babonye akamaro ko gutura ku mudugudu kuko mbere aho bari batuye ngo barwaraga ntibabashe kugera ku mavuriro, abana bakagera ku mashuri bigoye ariko ubu bikaba byoroshye, ikindi kandi bakaba bagerwaho n’ibikorwaremezo nk’amazi meza n’amashanyarazi.

Ruzima Andrée nawe utuye muri uyu murenge wa Gishubi ati « Ubu ntawe ukirwara ngo arembere mu nzu twegereye ivuriro, iterambere twararyegereye ubu tuvoma amazi meza, kandi jye mbona umuntu anajijuka akamenya gukora ibimuteza imbere ».

Ruzima akomeza avuga ko mbere akiri muri ntuye nabi atari azi ko amashyirahamwe n’ibimina bibaho kuko yari atuye ahantu ha wenyine, none ubu akaba ahura n’abandi ndetse ku bw’ikimina akaba amaze kwigurira amatungo magufi agizwe n’ihene enye.

Mukamazimpaka Pelagie nawe avuga ko ataratura ku mudugudu nta sura yagiraga, atajyaga akaraba ngo acye kubera kuba hepfo mu bikombe atagera ku muhanda. Avuga ko yahoraga mu ngutiya imwe nayo ntayimese kuko yabaga yumva nta mpamvu yo gusa neza kandi ntawe umubona.

Ati « Reka rwose ntako nasaga, ubu se ko nsigaye nzi kwambara igitenge nkaberwa, ndakaraba nanjye ngasanga abandi kandi mbere nabaga aho umwanda ari wose simenye uko abandi babaho ».

Abatuye umurenge wa Gishubi bavuga ko ibikorwa by’iterambere babyitabira, aho umuriro w’amashanyarazi bahawe bateganya kuwubyaza umusaruro bazana mu midugudu yabo insyo, ububaji, gusudira n’ibindi bikorwa bikoresha amashanyarazi bigamije kubateza imbere.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndizera ntashidikanya ko ntamunyarwanda utushimira gutura kumudugudu kuko ibyiza byose umuntu akenera mubuzima bwe arabihasanga rwose ,

kimenyi yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

ibyiza byo gutura mu mudugudu ni byinshi cyane aho umuturage agerwaho n’ibikorwaremezo yanarwara kumutabara bikaba byoroshywe naho gutura kure iyo mashymba niyo wagira icyo uba ntwagutabara

mushubi yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka