Gisagara: Abaturage barasaba ko ikibazo cy’isakaro cyabonerwa umuti
Abakenera isakaro ry’amategura mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara baratangaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’amategura , kuko mu murenge wose ugizwe n’utugari 4 hakora koperative imwe, bigatuma igiciro cy’amategura gikomeza kuzamuka.
Mathias Nkundineza umwe mu baturage batuye mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara avuga ko bafite ikibazo cy’isakoro rihenze mu murenge wabo.
Urubyiruko rw’abasore ruteganya kubaka bavuga ko igiciro cy’isakaro kihagazeho, bitewe no kuba bafite koperative imwe igemura amategura mu murenge wose.
Kamanzi umwe mu basore bo muri uyu murenge ati “Reka rwose ntibyoroshye ahubwo kurongora tuzabireka kuko kubaka ni ikibazo, ino hubaka uwifite gusa, itegura riragura amafaranga 50 cyangwa 60 ubwo rero urumva ko atari buri wese ubona isakaro”.
Nubwo aba baturage bavuga ko intandaro y’ibura ry’amategura ari ukuba hari gusa koperative imwe ikorera muri uyu murenge wa Nyanza, bigatuma abaturuka mu tundi tugari batabona ayo mahirwe yo kubona isakaro, abagize koperative Briquaterie de Nyanza batangaza ko batabuza abifuza gukorana nabo bashinga andi makoperative mu tundi tugari.
Ntawiyahura Evariste, umugenzuzi wa koperative Briquaterie de Nyanza ati “Twe ntabwo duheza baza bakatwegera tukaba benshi bamwe bagakorera hano abandi ahandi twese tugakora nta kibazo”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza, Uwimana Jean Bosco, avuga ko kubona abakora ibi bikorwa muri buri kagari batabura, ariko ikibazo kikaba ari ukubona koperative yujuje ibyangombwa byose, ifite ubuziranenge kandi ifite ahakorerwa habikwiye.
Avuga ko ku bw’ibyo hari abari gufashwa kwishyira hamwe bakazaterwa inkunga ariko bagakora koperative yujuje ubuziranenge.
Abakenera amategura bifuza ko mu gihe iki kibazo kitarakemuka cyangwa ngo ubushobozi buboneke basaba ba Rwiyemezamirimo kuba babashakira amategura ahagije mu murenge wose wa Nyanza aho gukoresha koperative imwe mu murenge.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|