Gisagara: Abadepite bakanguriye abaturage ibyiza byo kugira isuku
Itsinda ry’abadepite n’abasenateri riyobowe na Senateri Karangwa Chrisologue ryasuye akarere ka Gisagara, risaba abaturage kugira isuku bubaka ibiraro by’amatungo bakareka kurarana nayo mu nzu bararamo kuko ngo nta terambere umuntu akirarana n’amatungo.
Uru uruzinduko rw’iminsi 10 rw’amatsinda y’abadepite n’abasenateri mu turere tunyuranye, rwakozwe rugamije kureba uburyo gahunda zinyuranye za reta zigamije iterambere ry’abaturage zishyirwa mu bikorwa ndetse n’impinduka zibasigira n’imbogamizi zigihari.

Itsinda ryazengurutse akarere ka Gisagara, mu ijwi rya Honorable Senateri Karangwa Chrisologue wari urikuriye,ngo bashimye cyane uburyo imihanda imeze neza mu karere ka Gisagara, banashima uburyo abaturage bitabiriye gutura ku midugudu.
Nubwo imiterere y’imihanda no gutura ku midugudu bishimwa, izi ntumwa za rubanda zivuga ko isuku idahagaze neza mu baturage.
Honorable Senateri Karangwa Chrisologue avuga ko ikibazo cy’isuku gikomeye babonye ari ukuba hari abantu bararana n’amatungo arimo n’ingurube mu nzu.

Umwe mu baturage bari mu ruhame ubwo yabazwaga na Senateri Chrisologue niba yishimiye kubana n’amatungo, yavuze ko atabyishimiye ariko ko ntakundi byagenda kuko ngo asize itungo rye hanze ryakwibwa.
Honorable Senateri Chrisologue, akaba asaba aba baturage kubakira amatungo yabo ibiraro ndetse bakanayarinda badategereje ubuyobozi gusa, kuko ngo nta terambere ku muntu urarana n’amatungo mu nzu.
Ati “Nta terambere ku muntu urarana n’amatungo mu nzu, icyo abaturage bakwiye gukora ni ukubaka ibiraro, batuye ku mudugudu ni banubake ibiraro kandi bashyireho uburyo bw’amarondo barinde amatungo yabo ariko batararanye nayo.”
Izi ntumwa za rubanda icyo zasabye abaturage ni ukwitoza kugira isuku bakabigira umuco, badategereje ko abayobozi baza kugenzura mu ngo zabo uko isuku ihagaze.
Léandre Karekezi umuyobozi w’akarere ka Gisagara yiyemeje ko inama bagiriwe n’aba basenateri n’abadepite, haba mu mibereho y’abaturage muri rusange n’isuku by’umwihariko bazazishyira mu bikorwa.
Ati “Twarabitangiye kandi tubirimo, abaturage tubakangurira isuku, kubaka ibiraro, kandi tuzakomeza kubishyiramo imbaraga, inama zose twahawe n’intumwa za rubanda tuzazishyira mu bikorwa.”
Mu rwego rwo gufasha aba baturage gukemura ikibazo cy’isuku, izi ntumwa za rubanda zifatanyije n’abaturage bahomye amazu yubakiwe abatishoboye, ku bufatanye na COGEBANQUE, banatanga matela 30 mu rwego rwo kongera isuku yo mu buryamo.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|