Girinka yatumye abarokotse Jenoside bakamira n’ababahemukiye

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko inka bahawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ zarushijeho kubabanisha neza, no kunga ubumwe n’ababahemukiye.

Mukagakwaya avuga ko akamira n'abamuhemukiye
Mukagakwaya avuga ko akamira n’abamuhemukiye

Hari kandi abaturage bavuga ko iyo gahunda yatumye biteza imbere bakaba bashyize umutima ku koroza na bagenzi babo mu rwego rwo kwitura Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wabagabiye.

Mukagakwaya Donatilla warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atuye mu murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Avuga ko yabuze abe muri Jenoside, akagira imibereho mibi nyuma ya Jenoside, ariko aza guhabwa inka muri ‘Girinka Munyarwanda’, yatumye abasha kwiyubakira inzu no kwibeshaho atibagiwe n’abaturanyi be barimo n’abamuhemukiye.

Agira ati “Iyi nzu ntuyemo nyikesha inka nahawe, ndashimira Perezida Kagame wadutekerejeho, ubundi twari twarihebye. Inka yanjye imbyariye kane kandi narituye, na mugenzi wanjye iramwororokera, ikomeje kumbanisha neza n’abavandimwe barimo n’abampemukiye bansabye imbabazi.

Ndabakamira, barantumira mu bukwe, nkabashyira amata mbatwerereye, urumva ko iyo tuba tugifitanye ibibazo tutariyunze ntibaba bakira ayo mata n’iyo njyewe naba mfite umutima wo kuyabaha. Nahira ubwatsi mu mirima yabo nta kibazo, umwana wanjye akina n’uwabo nta rwikekwe”.

‘Girinka Munyarwanda’ ni ingirakamaro ku mpande zose z’Abanyarwanda

Nyirantibubaha Priscilla uturanye na Mukagakwaya avuga ko ‘Girinka Munyarwanda’ igaragaza uburyo Leta igamije guteza imbere buri wese nta we iteye ishyari, ahubwo Abanyarwanda ikabongerera kubana nta kwishishanya.

Nyirantibubaha (iburyo) avuga ko Mukagakwaya yamukamiye atarabona iye nka
Nyirantibubaha (iburyo) avuga ko Mukagakwaya yamukamiye atarabona iye nka

Agira ati “Uyu muvandimwe wanjye arankamira kuva ntarabona iyanjye nka, najyaga kubona nkabona anzaniye amata, kandi njyewe ntarahigwaga muri Jenoside, umubyeyi wacu Kagame ndamushimira ko atigeze avangura Abanyarwanda mu kubagezaho inka”.

Sirikare Sylvestre wo mu Murenge wa Bushekeri mu Kagari ka Buvugira, afite inka yahawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, imaze kumubyarira inshuro eshatu kandi yamaze kwitura nk’uko amabwiriza abiteganya.

Avuga ko afite intego yo koroza abaturanyi igihe inka ye yabyara inyana mu rwego rwo gushyigikira gahunda yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu, agamije ko Abanyarwanda bose bagira ubuzima bwiza.

Sirikari avuga ko afite gahunda yo koroza abaturanyi nk'uko yorojwe n'Umukuru w'Igihugu
Sirikari avuga ko afite gahunda yo koroza abaturanyi nk’uko yorojwe n’Umukuru w’Igihugu

Agira ati “Iyi nka yatumye ubuzima bwanjye burushaho kuba bwiza. Burya ugukunda aguha inka, ni yo mpamvu nshimira Umukuru w’Igihugu kuko yatumye ubuzima bwacu bwongera kuba bwiza kuko yaje areba Umunyarwanda aho kureba abantu bamwe gusa”.

‘Girinka Munyarwanda’ yanageze ku bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma

Mukarugwiza Olive n’umugabo we batuye mu Murenge wa Bushekeri, ni umwe mu miryango yahawe inka muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, bakaba bavuga ko nubwo inka yabo itarabyara, bayitezeho kwiteza imbere kandi bayifata nk’ikimenyetso cy’ubumwe Perezida Kagame yazaniye Abanyarwanda agamije kubagira umwe.

Mukarugwiza avuga ko usibye ifumbire bakura ku nka bahawe igatuma babona umusaruro uhagije ugereranyije na mbere, banisanga mu bandi Banyarwanda ugereranyije na mbere.

Mukarugwiza n'umugabo we bavuga ko Girinka yatumye batagihezwa
Mukarugwiza n’umugabo we bavuga ko Girinka yatumye batagihezwa

Agira ati “Twari twarasigajwe inyuma nyine ku buryo bugaragara, ntitwagiraga ijambo ariko Kagame Imana izamugwirize imigisha yatugize Abanyarwanda, yatugize umwe, natwe ntituzazimya igicaniro”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushizwe ubukungu, Josue Ntaganira, avuga ko kuva kera mu mateka y’Abanyarwanda, inka yari ikimenyetso cy’ubukungu, kugabirana bikagaragaza imibanire myiza n’igihango cy’ubudahemukirana.

Avuga ko kuba Umukuru w’Igihugu yaragaruye uwo muco nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uburyo bwo kongera kubaka icyizere mu Banyarwanda ko kuba umwe no kwiteza imbere ari inkingi ya mwamba y’imibereho myiza.

Ntaganira Josué avuga ko Girinka ituma abaturage barushaho kwiyumvanamo
Ntaganira Josué avuga ko Girinka ituma abaturage barushaho kwiyumvanamo

Agira ati “Izi nka zifite uruhare mu bumwe bw’Abanyarwanda kuko iyo zitangwa usanga ari ibirori kuri buri wese, kwitura na byo bikorwa neza kandi abaturage bazitaho nk’inka basangiye kuko uwayihawe aziturira mugenzi we, ibyo bigatuma buri wese ayifata nk’iye kandi bakarushaho gusabana”.

Kuva gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangira, inzego zitandukanye zagize uruhare mu kuzigeza ku baturage hakaba habarurwa izatanzwe zisaga ibihumbi 320 muri raporo ya 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka