Gikonko: Hakenewe uburyo bworoshye bwo gukora ingendo

Abaturage bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara baratangaza ko bakibangamiwe n’uburyo bwo gukora ingendo ndende n’ubwikorezi hagati y’umujyi wa Huye n’akarere kabo kuko nta modoka zitwara abagenzi zihari.

Nk’uko abatuye Umurenge wa Gikonko babivuga, ngo kugera ubu uburyo bushoboka kugira ngo bajye mu mujyi wa Huye ni ugutega moto ku bafite ubushobozi kuko uguciye make ari ibihumbi bitatu, naho ku badafite ubushobozi bakizindura bakahagenda n’amaguru. Hagati y’utu duce twombi hari byibura urugendo rw’amasaha 2 ku bagenda n’amaguru.

Nzigiyimana Tasiyana umwe mu bahatuye agira ati “Gushora yo ibicuruzwa ni ikibazo kuko ntiwakwikorera umuzigo uremereye amasaha abiri, kuhahahira nabyo ni ikindi, kandi gutega moto twese ntitwabibasha”.

Bamwe mu batuye uyu murenge ariko bavuga ko basanga impamvu ingendo zikigoranye ari uko n’imihanda yabo itameze neza cyane bityo n’uwashaka kuhazana imodoka akaba yabuzwa n’icyo kibazo.

Manirakiza ukunze gukorera muri uyu muhanda wa Huye-Gikonko atwara abagenzi kuri moto avuga ko hakwiye kwitabwaho n’ikibazo cy’imihanda cyane cyane mu gihe cy’imvura kuko nayo iri mu bituma ingendo zigorana.

Ati “Erega ntibyoroshye kubwira umuntu ngo azane imodoka ye gukorera muri iyi mihanda, kubera imvura ubona ko itakimeze neza, imodoka yahashirira rwose, natwe dufite moto hari ahatunanira tukanga kujyayo”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikonko buvuga ko imigenderanire ikigoye ku baturage kandi hakaba hakenewe ishoramari muri iki gikorwa cyo gutwara abagenzi, akaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’uyu murenge bukomeje ibiganiro n’ikompanyi itwara abagenzi ya Rwinyana ngo harebwe uburyo iki kibazo cyakemuka, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko, Kayumba Ignace abyemeza.

“Iki kibazo dukomeje kucyigaho, ntibyoroshye kuko abanyamamodoka baba bashaka ahantu hari abagenzi bahoraho, ariko ibiganiro biracyariho hagati yacu na Rwinyana ku buryo twizera ko iki kibazo kizakemuka vuba,” Kayumba.

Ku bijyanye n’imihanda y’ibitaka itameze neza inakomeza kwangizwa n’imvura, ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko mu ngengo y’imali y’uyu mwaka wa 2014-2015 harimo no kongera gutunganya imwe mu mihanda y’aka karere yangiritse bityo itameze neza yose ikaba iri mu nzira zo gutunganywa.

Clarisse umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka